U Rwanda rwahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramali n’ubucuruzi

U Rwanda rwegukanye igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guteza imbere ishoramali n’ubucuruzi mu muhango wiswe African Business Awards wabereye i London tariki 07/06/2012.

Iki gihembo gihabwa igihugu cyateye imbere kurenza ibindi mu gushyiraho ingamba, amategeko n’uburyo bwo korohereza abashoramali n’abakora ubucuruzi gitangwa n’umuryango witwa Commonwealth Business Council ushinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramali muri Commonwealth.

Mu gutanga icyo gihembo, Sir Alan Collins uyobora Commonwealth Business Council yashimye by’umwihariko Perezida w’u Rwanda uburyo akora ibishoboka byose mu guteza imbere ishoramali no guhindura isura y’igihugu.

Sir Alan Collins yasobanuye ko Perezida Kagame ari mu bayobozi bake bumva neza kandi bagaharanira ku buryo bwimazeye guteza imbere urwego rw’abikorera (private sector) nk’inkingi y’iterambere.

Commonwealth ni umuryango ugizwe n’ibihugu 54. U Rwanda nicyo gihugu gishya muri uwo muryango rwagiyemo mu mpera z’umwaka wa 2009.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka