U Rwanda rwaciye ku bihugu 20 ku isi rufata umwanya wa kabiri mu kurohereza ishoramari

Icyegeranyo ku kohereza ishoramari cyashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi gishimangira ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa gatatu muri Afurika rukaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Mauritius.

Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 28/10/2013, igihugu cy’u Rwanda cyaciye ku gihugu cya Afurika y’Epfo cyari gifite umwanya wa kabiri muri Afurika, ku rwego rw’isi cyavuye ku mwanya wa 52 mu mwaka ushize wa 2012 cyiza ku wa 32 mu bihugu 189 byokerwe ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kugeza muri Kamena 2013 bwibanze ku bipimo bijyanye no kwihutisha ishoramari ari byo gutangira ubucuruzi, gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi, kwandikisha isosiyete y’ubucuruzi, kubona amashanyarazi, gutanga inguzanyo n’ibindi.

Mu byo u Rwanda ruza ku isonga mu gutanga serivisi zihuse ku bashaka gutangiza ishoramari harimo nko: gutangiza ubucuruzi mu gihe kitarenze umunsi umwe, kwandikisha amasosiyete no koroheza abantu bashaka inguzanyo mu bigo by’imari.

Mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburazuba uretse u Rwanda ruza hafi ku rutonde, Kenya ni ya 129 ku isi n’umwanya wa 12 muri Afurika, Uganda 132 (13) Burundi 140 (16) na Tanzaniya 145 (19).

Imyanya itanu ya mbere ku isi ifitwe na Singapore, Hong Kong, Nouvelle Zellande, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Denmark.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka