U Rwanda ruritegura gufatanya n’amahanga mu bikorwa byo gushyigikira ba rwiyemezamirimo

Kuva tariki 12-18/11/2012, ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzifatanya n’ibihugu 125 mu bikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore, ndetse no gukomeza gukangurira abantu kwiteza imbere bahereye ku byo bafite.

Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabunga (MYCT), ifatanyije n’ikigo cy’iterambere (RDB), hamwe n’ibigo by’abanyamerika byitwa Babson-Rwanda Entrepreneurship Center (BREC) na Educat, bazamara icyumweru mu bikorwa bigera kuri 45, birimo kuyobora amarushanwa yo gutora rwiyemezamirimo w’indashyikirwa mu gihugu.

Rwiyemezamirimo uzatsinda ayo marushanwa azahabwa ibihembo birimo amafaranga miliyoni ebyiri no guhagararira u Rwanda mu marushanwa yiswe “Meet the lions”, azabera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Mu cyumweru cya rwiyemezamirimo kandi hateganijwe amahugurwa n’ibiganiro ku matsinda y’abanyeshuri ba rwiyemezamirimo biga muri za kaminuza, ndetse no gutanga ibihembo bine kuri ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa mu bagore bo mu Rwanda.

Ibi bikorwa byiswe global entrepreneurship week (GEW) ni nako bizaba birimo kubera mu bihugu 125, ikigo mpuzamahanga cyitwa “the Babson Entrepreneurship Center”, gikoreramo.

Leta ikangurira abantu kuba ba rwiyemezamirimo kurusha kwihutira kubaha amafaranga kuko ngo iyo umuntu ageze ku kintu yakivunikiye arushaho kwiteza imbere kurusha uwagihawe; nk’uko Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 09/11/2012.

Kampanye yo gukangurira abantu kuba ba rwiyemezamirimo igamije kugera ku ntego za manda ya kabiri y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame iteganya ko mu Rwanda hazaba habonetse imirimo mishya ingana na miriyoni 1.4.

Buri mwaka hagomba kujya havuka imirimo ibihumbi 200; nk’uko Ministiri Nsengimana yakomeje asobanura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka