U Rwanda rukinguye imiryango ku bashoramari mu ngufu z’amashyanyarazi

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba n’abafatanyabikorwa bayo batangiye gahunda yo gukangurira abashoramari inyugu zo gushora imari yabo mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.

“Abashoramari ntibari bazi ko mu Rwanda dufite ishoramari ry’ingufu, niyo mpamvu twabahurije hamwe kugira ngo tuganire tubabwire inyungu zirimo”. Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, amazi n’isuku; Emma Francoise Isumbingabo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije n’abafatanya bikorwa, uyu munsi tariki 29/02/2012 i Kigali, batangije ihuriro ryo gukangurira abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

U Rwanda rugifite amashanyarazi angana na megawatts 100 zikoreshwa na 15% by’abaturage gusa. Rurateganya kugera kuri megawatts 1.000 mu mwaka wa 2017.

Minisitiri Isumbingabo avuga ko iri huriro ryahuriwemo n’abashoramari n’abafatanyabikorwa bagera kuri 250 n’amakompanyi agera kuri 56, rishobora kuzafasha Leta kugera kuri iyo ntego.

U Rwanda rurahamagarira abashoramari gushora imari mu ngufu zituruka ku mazi, izituruka ku mirasire y’izuba, izituruka kuri nyiramugengeri, Gaz Methane n’izindi zigezweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka