Sosiyete yo mu Bwongereza igiye gucukura amabuye ya Lithium mu Rwanda

Sosiyete yo mu Bwongereza, Aterian PLC, izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje icyizere ifite cyo kubona amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byagaragaje ko yaba ahari.

Ayo mabuye y’agaciro ya Lithium akoreshwa mu bintu bitandukanye, bikaba ari byo bituma agenda arushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro.

Muri iki gihe harimo hatezwa imbere ibinyabiziga bikoresha ingufu zitangiza ibidukikije, iryo buye ryifashishwa mu gukora za batiri zikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi, rigakoreshwa muri batiri za mudasobwa na telefoni, mu gukora ibirahuri, amakaro n’ibindi.

Mu 2018, Guverinoma y’u Rwanda yahamagariye abashoramari gushora mu bucukuzi no mu gutunganya Lithium mu rwego rwo gutuma igihugu kirushaho gukurura ishoramari ryo mu mabuye y’agaciro.

Luke Rogers, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Aterian PLC, akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye, yavuze ko sosiyete ye yabonye ibimenyetso by’uko haba hari Lithium mu gihugu, kandi ngo yizeye ko u Rwanda ruzaba igihugu giturukamo Lithium nyinshi mu myaka icumi (10) iri imbere .

Luke Rogers avuga ko uduce tw’u Rwanda, byagaragaye ko twabonekamo ayo mabuye ya Lithium, harimo Rwamagana, Huye, na Muhanga.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko uko Isi ikenera gukora za batiri nyinshi n’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi, Lithium irushaho gukenerwa, aho biteganyijwe ko mu 2025, hazaba hakenewe Toni zigera kuri Miliyoni 1.5 za Lithium naho mu 2030, hakazaba hakenewe Toni zisaga Miliyoni eshatu.

Mu 2021, habonetse Toni 540.000 z’ayo mabuye y’agaciro, ariko uko agenda akenerwa cyane, birasaba ko uwo musaruro wazaba wikubye gatatu muri 2025, ukazaba warikubye gatandatu mu 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka