Simba Gold Corp yongereye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Sosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ishoramari mu gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Simba Gold Corp, yongereye ibikorwa byayo mu mishinga ibiri: Rongi Mining Limited na Miyove Gold Project.

Simba Gold Corp yongereye imigabane yayo muri Rongi Mining Limited iva kuri 12% ikagera kuri 26%. Imigabane yaguzwe ifite agaciro k’amadorali y’Amerika 312 500 (amafaranga arenga miliyoni 187); nk’uko byatangajwe na Simba Gold Corp tariki 26/03/2012.

Nk’uko bikubiye mu mazezerano, aya mafaranga ni ayo kwishyura icyiciro cya kabiri mu byiciro bitanu Simba Gold Corp izaguramo imigabane yose (100%) muri Rongi Mining Limited. Kugura ibindi byiciro bitatu bisigaye bizarangira muri 2015.

Ku birebana n’umushinga wo gucukura zahabu wa Miyove Gold Project ukorera mu majyaruguru y’u Rwanda, Simba Gold Corp yahawe ubutaka bwo gukoreraho ubushakashatsi buzatanga amakuru afatika ku birebana n’amabuye y’agaciro mu Rwanda cyane cyane zahabu.

Simba Gold Corp ni sosiyete igamije guteza imbere ibikorwa birebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, imaze kugira ahantu hayo ikorera hatatu, hakiyongeraho na hegitari zigera kuri 2937 zikorerwaho n’umushinga ” Miyove Gold Project”.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka