Rwanda Inspiration Back Up yashimye BK kubera inkunga yabateye

Rwanda Inspiration Backup yashimiye BK kubera inkunga ikomeye yabateye mu gikorwa The National young entrepreneur’s debate championship bakoze mu mwaka ushize cyo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.

Igikorwa cyo gushyikiriza BK ishimwe cyabaye tariki 11/01/2013 cyicaro gikuru cya BK aho Kagame Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Backup (Managing Director) aherekejwe n’umwungirije Teta Sandra (Executive Director) bahereje abayobozi bo muri BK ishimwe babageneye.

Mu kubashimira inkunga babateye, bongeyeho ko ibyo bakorewe byabarenze kuburyo basanze by’umwihariko abakozi bo muri BK bafite umutima ufasha birenze uko bo bari babyiteze.

Kagame Ishimwe Dieudonné usanzwe azwi ku mazina y’ubuhanzi ya Prince Kid yagize ati: “Kiriya gikorwa ntabwo abantu benshi bacyumvaga kuburyo mu bantu benshi twagiye twiyambaza bake aribo bashoboye kudufasha.

BK niyo yaduhaye inkunga ikomeye cyane kandi batubaye hafi cyane birenze ibyo twatekerezaga. By’umwihariko Madame Shivon yatubaye hafi cyane ndetse atwungura n’ibindi bitekerezo byinshi kuburyo ntitwabona uburyo tubashimira buhwanye n’ibyo badukoreye...”.

Abayobozi ba Rwanda Inspiration Back Up (hagati) bashyikiriza ishimwe abayobozi muri BK.
Abayobozi ba Rwanda Inspiration Back Up (hagati) bashyikiriza ishimwe abayobozi muri BK.

Teta yadutangarije ko banejejwe cyane n’inkunga BK yabahaye kandi kugeza n’ubu bakaba bakibaba hafi. Yongeyeho kandi ko babemereye ubufasha mu gihe cyose bazajya baba bakeneye gukora igikorwa nka kiriya giteza imbere urubyiruko.

Madame Shivon avuga ko BK isanzwe ifasha urubyiruko mu nzego nyinshi cyane cyane mu bijyanye no kwiga no kubashishikariza gukora; ariko ngo ntibafasha imishinga yose kuko bareba ifitiye benshi akamaro.

Mu mishanga BK ifasha kandi ngo harimo n’ubuhanzi; nk’uko John ushinzwe Finanse (Chief Finance officer) muri BK nawe akaba umwe mubakiriye ishimwe yabisobanuye.

Igikorwa “The National young entrepreneur’s debate championship” ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka. Gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gukora mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize wa 2012.

Iki gikorwa yagikoze ifatanyije na Smile Rwanda. Aba kandi ni nabo basanzwe bategura ibijyanye no gutora ba Nyampinga mu mashuri makuru hano mu Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka