Rutsiro: Uruganda rwenga inzoga mu bisheke rwabaye igisubizo ku musaruro w’abahinzi

Abaturage 10 bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bishyize hamwe bakora koperative yenga inzoga mu bisheke mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibisheke wabonekaga muri ako gace nyamara abahinzi bakabura isoko.

Mbere y’umwaka wa 2013 abahinzi b’ibisheke bagaragazaga impungenge z’uko nta soko babaga bafite ryo kugurishaho umusaruro wabo.

Umucuruzi witwa Ndagijimana Adrien akaba ari na we uhagarariye umushinga wo gukora inzoga mu bisheke, avuga ko igitekerezo cyo kwenga inzoga mu bisheke cyaturutse mu biganiro yagiranye n’umwalimu wigisha ibijyanye n’ubutabire (Chimie) mu mashuri yisumbuye, uwo mwalimu aza kumubwira ko ibihingwa byose bigira ingingo bishobora kuvamo inzoga cyangwa se umutobe cyane cyane iyo byifitemo isukari.

Umusaruro w'ibisheke byera cyane mu karere ka Rutsiro wabonewe isoko.
Umusaruro w’ibisheke byera cyane mu karere ka Rutsiro wabonewe isoko.

Ndagijimana amaze kubyumva yahise atekereza gukora inzoga mu bisheke bihingwa mu gace atuyemo, dore ko binahaboneka ku bwinshi.

Ndagijimana na bagenzi be bashatse imashini ikamura umutobe mu bisheke, bakawucanira wamara kugera ku gipimo bifuza cy’ubushyuhe bakawutara noneho wamara gushya bagashyira mu macupa bagapfundikira.

Mu bindi bavanga n’uwo mutobe harimo isukari, ifu y’amasaka n’umusemburo. Icupa rya santilitiro 75 ry’iyo nzoga batangiye barigurisha amafaranga 800.

Ndagijimana yabishishikarije bagenzi be bibumbira muri koperative yitwa COPROVICARU bafatanya uwo mushinga wo kwenga inzoga mu bisheke.

Koperative yatangiranye n’umwaka wa 2013 batangira ari abanyamuryango 10 bakaba bafite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500 mu cyumweru.

Umucuruzi Ndagijimana niwe wagize igitekerezo cyo gukora inzoga mu bisheke.
Umucuruzi Ndagijimana niwe wagize igitekerezo cyo gukora inzoga mu bisheke.

Ndagijimana ukuriye uwo mushinga avuga ko igitekerezo cyabo cyatangiye kuba ingirakamaro mu gace batuyemo kuko batangiye kugera kuri zimwe mu ntego bari biyemeje bajya kuwutangiza.

Yagize ati: “Mu ntego twari twihaye harimo guteza imbere wa muturage uhinga ibisheke, ibyo tukaba twarabigezeho kuko igisheke kinini cyane ubu tukigura amafaranga 300 mu gihe mbere yakigurishaga amafaranga 100.”

Indi ntego bamaze kugeraho ni iyo kubungabunga ibidukikije kuko mbere abahekenyaga ibisheke bagendaga banyanyagiza ibisigazwa aho babonye ariko aho ku ruganda barabyegeranya byose bakabishyira mu ngarani bigahinduka ifumbire.

Abahinzi na bo bashima igitekerezo cy’iyo koperative yabazaniye isoko kuri ubu bakaba babasha kugurisha umusaruro wabo ku giciro gishimishije. Umusaruro wabo ngo waburaga isoko ariko ubu ryarabonetse ku buryo ibisheke byose bashoye bibasha kugurwa.

Nyirampawenimana agurisha ibisheke ku giciro cyiza akabona n'agafaranga ko kwisengerera icupa ry'iyo inzoga.
Nyirampawenimana agurisha ibisheke ku giciro cyiza akabona n’agafaranga ko kwisengerera icupa ry’iyo inzoga.

Umukecuru witwa Nyirampawenimana Annah utuye mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa yagize ati : “Igisheke kimwe nakigurishaga 20 cyangwa 50 none ubu nsigaye nkizana nkakigurisha 200 cyangwa 300”.

Uwo mukecuru yarimo yinywera inzoga ikoze muri ibyo bisheke, kuri we akabona ko ari iterambere bamaze kugeraho.

Koperative COPROVICARU ifite abakozi umunani barimo batatu bahembwa ku kwezi n’abandi batanu bakora ku buryo bw’ikiraka. Inzoga bakora mu bisheke yitwa UMUNEZERO ikaba ifite alcohol iri ku gipimo cya 13.

Ubu iyo nzoga iri gucuruzwa mu karere ka Rutsiro mu masantere y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Musasa, Murunda, Gihango na Ruhango. Icupa rya santilitiro 33 barigurisha amafaranga 300 mu gihe icupa rya santilitiro 65 barigurisha amafaranga 600.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Adrien ni umuntu w’umugabo pe!courage muntu wacu

habimana yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Uyu mugabo afite ibitekerezo pe,akwiye gushimwa kuko yahaye abaturage benshi bahinga ibisheke ifaranga.
Turagushimiye Mr NDAGIJIMANA Adrien

pacifique yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ibi nibyiza cyane kwihangira umurimo kandi ufitiye abantu benshi cyane11
CONGRATULATION Mr Adrien!!

mike yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka