Rusizi: Akarere kagiye kugura imigabane mu kubaka hoteri y’inyenyeri eshanu

Nyuma y’imyaka itandatu Kiliziya Gatulika yarananiwe kuzuza hoteri y’inyenyeri eshanu mu karere ka Rusizi kubera ubushobozi buke, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abandi bashoramari biyemeje kugura imigabane muri iyi hoteri kugirango izamure iterambere ry’akarere.

Akarere ka Rusizi kaberanye n’ubukerarugendo ariko nta mahoteri agezweho gafite, ibi bikunda kugaragara iyo bamukerarugendo baje muri aka karere bakabura aho bacumbika bigatuma bajya muri Pariki ya Nyungwe ahari hoteri ijyanye n’igihe.

Ni muri urwo rwego hatekerejwe ko iyi hoteri yakwihutishwa akarere ka Rusizi kemererwa n’inama njyanama ko kagomba gufata inguzanyo ingana na miliyoni 425 yo gukomeza kubaka iyi hoteri kugirango iterambere rikomeze kwihutishwa.

Iyi hoteri yari imaze imyaka itandatu yarahagaze kubakwa yarasubukuwe.
Iyi hoteri yari imaze imyaka itandatu yarahagaze kubakwa yarasubukuwe.

Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, atangaza ko ayo mafaranga azatangwa mu rwego rwo kugura imigabane muri iyi hoteri hagamijwe kugera ku iterambere ry’akarere kuko bafite uruhare runini mu iterambere ryako.

Abaturage bateze byinshi kuri iyi hoteri kuko uretse akazi ko kuyubaka no kuyikoramo imirimo itandukanye ubwo izaba yuzuye, ngo izanafasha abahinzi n’aborozi kuko izajya ibagurira umusaruro wabo bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira uruhare rufatika mu kuyuzuza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka