Rusizi: Abashoramari barasabwa kwihutisha ibikorwa by’amajyambere

Umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arakangurira abashoramari kuza gushora imari zabo muri aka karere kuko kajyanye n’ishoramari iryi ari ryo ryose cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, amahoteri n’ibindi.

Kuri uyu wa 17/04/2013, abayobozi bakora mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo basuye ibikorwa by’amajyambere biri mu karere ka Rusizi hagendererewe kumenya inzitizi ba nyiri ibi bikorwa bahura nazo n’uburyo hafatwa ingamba mu kuzikuraho.

Basuye amazu y’ubucuruzi zri kubakwa ku mipaka ya Rusizi ya mbere ndetse n’iya kabiri kandi ngo hanateganyijwe kubakwa inganda ziciritse mu rwego rwo kwegereza Abanyekongo ibyo bifuza guhahira mu Rwanda batarinze gufata ingendo zo kujya kubishakira kure.

Ku mupaka wa Rusizi ya kabiri hakenewe ibikorwa by'iterambere.
Ku mupaka wa Rusizi ya kabiri hakenewe ibikorwa by’iterambere.

Abikorera bo muri aka karere bashimiye akarere ka Rusizi uburyo karushaho kugenda kabakangurira kwitabira gukora ibikorwa bizabagirira akamaro ariko bagaragaza impungenge ko abubaka amazu y’ubucuruzi babura abayakodesha kuko abacuruzi benshi bakunze gukorera mu bikari by’amazu yegereye umujyi; nk’uko byatangajwe na Njamahoro Siliro.

Aba bikorera ku giti cyabo banagaragaje ikibazo cyo kutabona inguzanyo ku mabanki amwe namwe kandi aribyo byabafashaga kugera kuri ibyo bikorwa. Aha bifuza ko amabanki yarekura inguzanyo kugirango babashe gukora neza nta nzitizi; nk’uko byatangajwe na Gilbert Habyarimana uhagariye uruganga rwabikorera mu karere ka Rusizi.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye abayobozi bagiranye ikiganiro n’abagize urugaga rw’abikorera bigamije guhuriza hamwe abacuruzi na banyiri amazu y’ubucuruzi kugira ngo bagirirane icyizere mu rwego rw’imikoranire badahendanye.

Abayobozi n'abikorera basuye ibikorwa by'amajyambere mu karere ka Rusizi.
Abayobozi n’abikorera basuye ibikorwa by’amajyambere mu karere ka Rusizi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa barimo umuyobozi w’akarere basabye abikorera bo mu karere ka Rusizi gukomerezaho banihutisha ibitaruzura neza mu rwego rwo guca akajagari k’akiboneka mu mujyi wa Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka