Rusizi: Abamotari batangije umushinga w’inyubako y’amagorofa ane

Abatwara abagenzi kuri moto bibumbiye muri koperative COMORU (Coopérative des Motards de Rusizi), tariki 20/08/2012, batangije umushinga w’ishoramari ugamije kubaka inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane mu murenge wa Kamembe, biteganyijwe ko izuzura itwaye ikayabo ka miliyoni 175.

Umuyobozi wa koperative COMORU, Sibomana Haruna, avuga ko igitekerezo cyaturutse ku nama bagiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi mu kwezi gushize, aho basabwaga gutekereza ku kindi cyabafasha kwiteza imbere kitari ugutwara abagenzi kuri moto gusa.

Nk’uko akomeza abivuga ngo mu nama bagiranye n’abanyamuryango basanze koko bifitemo ubushobozi, batabyazaga umusaruro, bityo bahitamo gukora igikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza, ariko kandi abasaba kurushaho gutekereza n’ibindi byisumbuyeho, kuko igihe bazaba batagishoboye gutwara moto, ibikorwa nk’ibi bizabagoboka mu masaziro yabo n’imiryango yabo.

Igishushanyo mbonera cy'inyubako ya koperative y'abamotari b'i Rusizi.
Igishushanyo mbonera cy’inyubako ya koperative y’abamotari b’i Rusizi.

Mu rwego rwo kwagura umujyi wa Kamembe hatangiye uburyo bwo gushyira ibikorwa by’amajyambere hirya no hino nko gutunganya icyambu cya Muhari, site zo guturamo i Shagasha na Karushaririza kimwe na Murangi, kandi abasaba kuja barangwa n’ubufatanye n’ubunyangamugayo.

Igikorwa cyo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rusizi cyatangiye mu mwaka w’1998 bikorwa n’ishyirahamwe AMOCYA; mu mwaka 2009 rihinduka koperative COMORU n’abanyamuryango 142, ariko kugeza ubu ifite abagera kuri 467.

Ikibanza kizubakwamo iyo nzu gifite agaciro ka miliyoni 20.
Ikibanza kizubakwamo iyo nzu gifite agaciro ka miliyoni 20.

COMORU ifite moto zigera kuri 30 n’ikibanza gifite agaciro ka miliyoni 20 kigiye kubakwamo inzu y’igorofa. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi akaba yabijeje ko akarere kazabashakira inkunga yo kubunganira.

Igikorwa cyo kubaka iyo nyubako cyatangijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, wari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Marcel Habyarimana, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi, Major Safari, umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ndetse n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera.

Musabwa Euprem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose Ramadhan hamwe na Haroun byagaragaraga ko bafite ibitekerezo bizima, Abo basore bombi ni abagabo.

Peter yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Turashimira cyane uwahoze ari président wa COMORU ariwe MUNYANEZA Ramadhan akaba ariwd wazanye icyo gitekerezo

Raphael yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Nejejwe cyane nuwo mushinga mwiza abamotar ba Rusizi batekereje ndetse bigaragara ko bafite byishi batekereza kdi byateza imbere ako Karere,bari bakwiye kwitabwaho kurusha,nakongererwa ubushobozi mu nkunga zitandukanye kdi ndebeza ko bacanye itara abandi bamotar bibabere urugero kdi aho bari hose mu gihugu baharanire ko iryo tara ritazima ahubwo abe meshi kugira u Rwanda rurusheho kubona uwo mucyo witerambere.

Charles yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka