Rulindo: Abagore bishyize hamwe ngo bakore uruganda rukora inzoga

Abagore batuye mu mudugudu wa Ngona, akagari ka Rubona, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, bishyize hamwe binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bifuza gukora uruganda rukora inzoga.

Kuri ubu igitekerezo cya kigiye gushyirwa mu bikorwa babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere.

Aba bagore bavuga ko igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora inzoga cyabajemo, kuko bashakaga icyabateza imbere, bituma batekereza gukora inzoga zivuye mu bitoki, ngo kuko agace batuyemo kera urutoki cyane.

Mukagatare Rache, utuye muri uwo mudugudu yagize ati “twaricaye nk’abadamu dushaka icyo twakora ngo twiteze imbere, tujyenda dukusanya ibitekerezo bamwe bakavuga ibi abandi nabo bakazana ibindi, nuko tuza kwemeza ko twakora uruganda rukora inzoga”.

Mukankiko Dative nawe yagize ati “twashakaga icyo twakora cyateza imbere abatuye umudugudu wacu. Umudugudu wacu ufite ababyeyi benshi ku buryo bashobora gukora ikintu kigaragara”.

Uruganda ruzakora inzoga zivuye mu bitoki byabo bihingira kandi ruzaha akazi abaturage bose batuye umudugudu wa Ngona. Ngo ku bwabo barunva inkunga itinze ubundi bagatangira bagakora.

Abagore bo mu mudugudu wa Ngoma bishimiye ko bagiye gushinga uruganda rukora inzoga y'ibitoki.
Abagore bo mu mudugudu wa Ngoma bishimiye ko bagiye gushinga uruganda rukora inzoga y’ibitoki.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, avuga ko nta cyo bazabura ariko ngo bagomba gushyira imbaraga mu byo biyemeje.

Yagize ati “nimwe mugomba gushyiramo imbaraga nyinshi nk’uko mwabitekereje, mugomba guhinga urutoki rukaba urutoki rwiza ruzatanga umusaruro uhagije kugira ngo mubone ibitoki byo kwengamo inzoga. Ubuyobozi burahari buzabatera inkunga mu byo muzakenera byose”.

Uyu muyobozi kandi yabasabye kudacika intege ngo ahubwo bongere abanyamuryango kugira ngo ingufu zibe nyinshi, bityo babone uko bakora neza.

Ikindi yabasabye ni ukugira ibitekerezo bihamye kuko iyo abantu batangiye ikintu nk’icyo gikomeye biba bisaba no guhora bafite ibitekerezo bizima kandi bishya, byiyongera kubiba bisanzwe bityo bigatanga umusaruro uhagije.

Umudugudu wa Nzovu utuwe n’abaturage 446, naho abanyamuryango bishyize hamwe ngo bakore uruganda ni 172, ariko hari ikifuzo ko abatuye uyu mudugudu bose bazaba abanyamuryango b’urwo ruganda.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka