Rukara: Ubworozi bw’inkoko bukorwa na koperative y’abajyanama b’ubuzima buzazamura imirire myiza mu baturage

Koperative Rukara Duterimbere y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza ngo igiye kuzamura imirire myiza mu baturage bo muri uwo murenge n’indi ihana imbibe na wo, yifashishije ubworozi bw’inkoko ikora.

Iyo koperative yoroye inkoko 1500 zirengeje gato iminsi 80 ku buryo ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba batangiye kuzituragisha. Ibyo ngo bizatuma babona amagi menshi azagira uruhare mu kuzamura imirire myiza mu baturage kuko amagi azaba ahendutse, nk’uko bivugwa na Gatera Mustapha, umuyobozi w’iyo koperative.

Abajyanama b'ubuzima barashaka kwagura ubworozi nk'ubu hukagera muri buri kagari batuyemo
Abajyanama b’ubuzima barashaka kwagura ubworozi nk’ubu hukagera muri buri kagari batuyemo

Abajyanama b’ubuzima b’i Rukara ngo batangiye borora inkoko 300 ziza gusaza barazigurisha. Amafaranga bazigurishije ngo bongeyeho amafaranga ya PBF bahabwa na minisiteri y’ubuzima nk’ishimwe ry’ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda baba bakoze, bagura izindi nkoko 1500 ari na zo bategerejeho umusaruro w’amagi n’imishwi.

Uretse kuba iyo koperative izazamura imirire myiza mu baturage, ngo iranagurisha ifumbire mu baturage ikabafasha kweza umusaruro mwinshi. Umuyobozi wa Koperative avuga ko bafite intego yo kugera ku nkoko 6000, ku buryo muri buri kagari bazaba bafitemo ikiraro cyo korereramo inkoko.

Kugeza ubu bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative ngo batangiye kwagurira ubworozi bw’inkoko mu ngo za bo, ku buryo abagera ku 10 bamaze gutangira korora, nk’uko Gatera abivuga.

Aremeza ko koperative yabo ifite intego yo kugeza ku nkoko ibihumbi 6000
Aremeza ko koperative yabo ifite intego yo kugeza ku nkoko ibihumbi 6000

Cyakora anavuga ko bafite imbogamizi y’uko batangiye gukora umushinga w’ubworozi bw’inkoko badafite amahugurwa ahagije y’uburyo ubwo bworozi bukorwa. Ibyo ngo byatumye batabona inyungu neza, ariko ngo biteguye kubona inyungu nyinshi zizaturuka ku mushinga wa bo mu gihe kiri imbere.

Abanyamuryango ba koperative ngo bazagabana 30% by’inyungu bajye kwiteza imbere mu ngo za bo, ikindi gice cy’inyungu cyifashishwe mu kuwagura no kuwukurikirana, nk’uko umuyobozi wa koperative Rukara Duterimbere abivuga.

Aha ni hamwe mu rugo rw'umujyanama w'ubuzima watangiye kororera mu rugo
Aha ni hamwe mu rugo rw’umujyanama w’ubuzima watangiye kororera mu rugo

Mu karere ka Kayonza koperative z’abajyanama b’ubuzima zigenda zishaka uburyo zabyaza umusaruro amafaranga ya PBF zihabwa kugira ngo abyare inyungu nyinshi zagirira akamaro abanyamuryango bose. Abo mu murenge wa Nyamirama bo baguze imodoka ya Toyota Dinah ya miriyoni 15, ikaba yinjiza nibura ibihumbi 500 buri kwezi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Numva Mwaga Muduha Contact Zabo Nonese Ko Ntuye Inyanza Murukari Nabonante Imihswi

Isumbabyose Joseph yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

Mugiye Muduha Contact Zabo ba Rwiyemezamirimo Byadufasha cyane Mwaba Mugize Neza cyane.Murakoze Imana ibongerere Imigisha Myinshi .

Bizimana Vital yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka