Rubavu: KOMINYA irasaba ubwunganizi ngo ikore kijyambere

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bibumbiye muri Koperative des Mines de Nyamyumba (KOMINYA) mu karere ka Rubavu barasaba Leta kubunganira mu kazi bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi.

Umwe mu bagize koperative KOMINYA witwa Mugisha avuga ko batangiye birwariza ariko ko aho bageze bakeneye kuvugurura imikorere kugira ngo banazamure umusaruro.

Yagize “nkaho twavanaga toni eshatu dufite ibikoresho bihagije kandi bidufasha kwihuta nk’ibiterura imicanga twahakura esheshatu”.

Abibumbiye muri iyo koperative bemeza ko nubwo bakoresha uburyo bwa gakondo mu kazi kabo hari icyo bamaze kwigezaho. Mu gihe usanga ahandi bacukura amabuye y’agaciro hari ikibazo cyo konona ibidukikije, abari muri KOMINYA bakoresha ibyo bita “ibitega” bitega amazi aturuka imusozi amaze kogeshwa gasegereti ku buryo agera mu kiyaga cya Kivu asa n’urubogobogo.

Aba banyamuryango ba KOMINYA kandi bahagurukiye gutera ikawa n’ibiti bifata ubutaka ku buryo imyobo iba yaracukuwe bashaka amabuye itazatenguka; nk’uko byemezwa na Mugisha, umwe mu bagize iyo koperative.

Uwitwa Buseruka Theodomir yabisobanuye muri aya magambo: “turakora twageza igihe tukagira ibibazo nk’ibyo gusana ibitega byangizwa n’imvura tugaterateranya ibyo dufite.”

KOMINYA icukura gasegereti
KOMINYA icukura gasegereti

Aba bacukuzi bavuga ko bagize ingendoshuri mu karere ka Gakenke na Rutongo ariko basanze bari inyuma ku buryo bifuza kuzamura imikorere yabo ikamera nibura nk’iya Rutongo ariko amikoro akabura.

Barasaba Leta kubunganira muri gahunda bihaye yo kubika no gufata neza amabuye ya gasegereti babegereza ibikoresho bigezweho bizatuma umusaruro wikuba inshuro eshatu.

KOMINYA ni imwe mu makoperative abarizwa mu karere ka Rubavu acukura amabuye ya gasegereti ndetse rimwe na rimwe babona wolfram. Igizwe n’abacukuzi 14 bakoresha abakozi bagera kuri 270.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka