RDB irashaka ko za Ambasade z’u Rwanda zifasha kongera umusaruro w’ishoramari

Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) kirasaba abashinzwe guteza imbere ishoramari bahagariye u Rwanda mu mahanga, gufasha kongera umusaruro w’ishoramari rituruka ku biva cyangwa byoherezwa mu mahanga, ndetse n’amadevise atangwa na bamukerarugendo basura u Rwanda.

RDB irifuza ko ishoramari rijyana no kubahiriza gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS ya kabiri (izageza mu mwaka wa 2018), ryazaba ryinjiriza igihugu miliyari enye z’amadolari y’Amerika buri mwaka, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi mukuru wungirije w’icyo kigo, Clare Akamanzi.

“Hari ishoramari riva hanze, ba mukerarugendo baza mu gihugu, ibyo ducuruza hanze; niba rero twifuza ko ishoramari ryazajya ritanga miliyari enye buri mwaka mu myaka itanu iri imbere, tugomba gushaka uburyo umusaruro wa za ambasade wiyongera mu bijyanye n’ubukungu, binajyane n’intego zo kongera ubukungu ku kigero cya 11.5%”, Akamanzi niko yasobanuye.

Abayobozi ba RDB mu nama n'abahagarariye u Rwanda mu mahanga bashinzwe kureshya ishoramari.
Abayobozi ba RDB mu nama n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bashinzwe kureshya ishoramari.

Yavuze ko icyo yifuza ko baganiraho n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga mu minsi itanu kuva ku wa mbere tariki 25/11/2013, ari uburyo banoza imikoranire kurusha uko bisanzwe, ibibazo bafite bikamenyekana; ko niba biterwa no kutagira amakuru ahagije byakemurwa.

Umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko ubwo za ambasade zisigaye zikorera ku mihigo, RDB ishaka kujya ipima ikigero cy’ishoramari rizanwa na za ambasade.

RDB igaragaza ko ishoramari rivuye hanze rimaze kwikuba inshuro zirenga 10 kuva mu mwaka wa 2006, aho ryari rigeze kuri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika buri mwaka kugeza mu mwaka ushize.

Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013, ngo ishoramari ryanditswe ryagejeje ku madolari miliyari 1.2, ku buryo ngo hari icyizere cyo kuzagera ku ntego u Rwanda rwihaye, nk’uko Clare Akamanzi yasobanuye.

Akamanzi ntahakana ko mu bigo bitangizwa mu Rwanda haba byinshi bihagarika bigitangira, ariko ngo RDB irimo gushakisha impamvu zose zakorohereza umushoramari gukomeza gukora, ku buryo ngo ibigo bifunga byagabanutse bigaragara.

Ambasade zo muri Kenya, u Buhindi, u Bushinwa, Afurika y’epfo, Turukiya, u Buholandi na Leta zunze Ubumwe za Amerika; nizo zishimwa cyane kuba zarongereye ishoramari mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RDB bushima cyane ibigo by’imari bizanwa n’Abanyakenya, hamwe n’ibikorwa biva ahandi byo kongera ingufu mu gihugu, inganda zitunganya ibintu bitandukanye byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ndetse na bamukerarugendo barushaho kwiyongera.

Lucas Murenzi, ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri za ambasade z’u Rwanda mu bihugu bya Singapore na Indonesia, nawe yishimira ko mu myaka ibiri ishize hari imishinga 14 yazanywe mu Rwanda, muri yo hagatangizwa irindwi cyangwa umunani.

Yavuze ko abahagarariye u Rwanda mu mahanga bifuza ko RDB yabamenyesha amasoko yifuza hanze; ko nabo bazasaba abashoramari bo hanze kudacika intege bavuga ko u Rwanda ari isoko rito; ahubwo ngo bagomba kuza bahanze amaso isoko rigari ryo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC).

“Ku ruhande rwacu tubona muri Singapore hakenewe ibikomoka ku buhinzi byo mu Rwanda birimo imbuto n’imboga, ndetse n’ibikomoka ku biti no ku bucukuzi”, nk’uko Murenzi yabisobanuye.

Abahagariye u Rwanda mu mahanga bashinzwe guteza imbere ishoramari mu nama na RDB.
Abahagariye u Rwanda mu mahanga bashinzwe guteza imbere ishoramari mu nama na RDB.

Joseph Kabakeza, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhindi, we yongeraho ko ibintu nyaburanga byo mu Rwanda bigenda birushaho kwiyongera, ku buryo ngo azareshya abo mu gihugu akoreramo bakaza gusura u Rwanda.

Nawe yishimira ko ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Buhindi ritera imbere, aho ngo buri mwaka mu Rwanda hashobora kuboneka ibigo nka bitantu bivuye muri icyo gihugu.

U Rwanda rufite za ambasade n’ibiro by’intumwa zarwo mu bihugu 27 byo ku isi, imigabane ya Amerika y’amajyepfo na Oceania bidafite za ambasade, bikaba bihagarariwe n’abari muri Amerika ya ruguru no mu Buyapani.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka