Perezida Kagame na Segal Family Foundation baganiriye ku gufasha imishinga y’Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Barry Segal washinze umuryango Segal Family Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Perezida Kagame n'abayobozi ba Segal Family Foundation bagiranye ibiganiro byabereye i New York muri Amerika
Perezida Kagame n’abayobozi ba Segal Family Foundation bagiranye ibiganiro byabereye i New York muri Amerika

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Barry Segal kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku Cyumweru tariki 17 Nzeri aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame na Barry Segal na bagenzi be, Dolly Segal na Martin Segal, baganiriye ku ishoramari rikomeje ry’uyu muryango mu gufasha imishinga itandukanye hirya no hino ku Isi, harimo 60 y’Abanyarwanda. Ni nyuma y’aho muri Nyakanga uyu mwaka, i Kigali habereye Inteko Rusange y’uyu muryango.

Segal Family Foundation ni umuryango washinzwe n’Umunyamerika Barry Segal. Ubwo yageraga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda, nyuma aza gushinga uyu muryango.

Mu mwaka wa 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa kabiri mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Perezida Kagame yaganiriye na Don Peebles washinze akaba anayobora The Peebles Corporation
Perezida Kagame yaganiriye na Don Peebles washinze akaba anayobora The Peebles Corporation

Perezida Kagame yakiriye kandi Don Peebles, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa The Peebles Corporation, sosiyete ikomeye mu bijyanye no gushora imari mu mitungo itimukanwa. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bijyanye n’ahantu iyi sosiyete ishobora gushora imari mu Rwanda.

Village Urugwiro, yatangaje kandi ko Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, bungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye Akarere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame mu kiganiro na Moussa Faki Mahamat
Perezida Kagame mu kiganiro na Moussa Faki Mahamat
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka