Nyuma y’amezi 7 atangije umushahara wa mwarimu ageze ku mutungo wa miliyoni 15

Nshimyumuremyi Cephas, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kabaya mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze yihangiye umurimo wo gukora amavuta yo kwisiga akoresheje ibimera biboneka mu karere akoreramo, none nyuma y’amezi arindwi atangije umushahara we ubu amaze kugira umushinga ubarirwa agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 15.

Nshimiyimana uvuga ko yize kwigisha ibijyanye n’ubumenyi mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali, KIE ngo nyuma yo kurangiza amashuri ye ndetse no gutangira akazi kajyanye n’ibyo yize, yasanze atabasha kwiteza imbere igihe agikoresha umushahara we gusa.

Aha umushinga Uburanga Product Ltd wa Cephas Nshimyumuremyi wahawe igihembo cy'igitekerezo cyiza cy'iterambere.
Aha umushinga Uburanga Product Ltd wa Cephas Nshimyumuremyi wahawe igihembo cy’igitekerezo cyiza cy’iterambere.

Agira ati: “Nahembwaga amafaranga asaga gato ibihumbi 90, nkabona ni amafaranga macye ku muntu w’umusore ugifite byinshi yifuza kugeraho mu buzima. Niko gutekereza uburyo ubumenyi navanye mu ishuri nabukoresha ibirenze kwigisha nkabubyaza amafaranga.”

Yatangiriye mu bushakashatsi

Nshimyumuremyi avuga ko nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bo hambere ndetse na bamwe mu b’iki gihe bakoreshaga ibimera bivura indwara zitandukanye kandi bikabafasha yatangiye gutekereza uburyo yakora ubushashatsi ngo amenye neza ubwoko bw’ibinyabutabire biri muri ibyo bimera.

Avuga ko mu mwaka wa 2010 aribwo yatangiye gutekereza ku buryo yabyaza umusaruro ibimera byo mu Rwanda dore ko ngo na n’ubu hari Abanyarwanda bagikoresha uburyo bwo gukoresha ibimera binyuranye mu buryo bwo kwimeza neza cyangwa kwivura indwara zinyuranye.

Iyo avuga amayira yanyuzemo avuga ko kubona uko apima ibimera byari kumuhenda cyane kuko abafite ibikoresho bihagije byo gupima ibiri mu bimera bamucaga amafaranga menshi ariko ngo yasabye ikigo y’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB cyibimufashamo nk’umunyeshuri wari muri kaminuza ufite ubushakashatsi bwiza, RDB imwishyurira icyo gikorwa bituma abasha gukomeza.

Aha Nshimyumuremyi Cephas yari yasuzwe n'abayobozi aho yamurikaga ibyo akora.
Aha Nshimyumuremyi Cephas yari yasuzwe n’abayobozi aho yamurikaga ibyo akora.

Uyu musore ufite imyaka 26, avuga ko gutangira bitamworoheye, kuko yatangije ubushobozi bucye cyane, gusa ngo kuri ubu urwego agezeho ruramuha icyizere cy’uko umushinga we uzagera kuri byinshi.

Ati: “Natangije ibihumbi 80. Ndibuka ko njya muri Uganda kurangura ibi bikoresho mfunyikamo amavuta babanje kubinyima kuko nari mfite amafaranga macye, ariko ndinginga, ku bw’amahirwe bampa duke two gutangiza, nyuma nza gukomeza gukura buhoro buhoro.”

Kuri ubu akoresha abakozi barimo abarangije kaminuza
Aho amariye gutangira neza ngo yaje gushing sosiyete ye bwite ikora ibijyanye n’amavuta ayita “Uburanga Product Ltd”. Ubu ngo ni sosiyeti igenda ikura iba nini, ikaba ikoresha abakozi icyenda bahoraho, barimo abarangije kaminuza batatu na bane bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

Yabwiye Kigali Today ko mu mezi arindwi amaze atangije ibikorwa bye mu buryo buhamye, ngo babarira iyo sosiyeti umutungo ufatika wa miliyoni eshanu n’amafaranga miliyoni icumi yagurijwe na koperative umwalimu SACCO ngo akomeze akore neza kandi yagure ibikorwa bye.

Kugeza ubu, Nshimiyimana avuga ko afite ibikorwa bigera kuri bine ku isoko. Ngo ni amavuta yo kwisiga yitwa Uburanga Herbal Jell, isabune yo gukaraba yitwa Uburanga Herbal Soap, akagira Vaseline yitwa Uburanga Vaseline ndetse n’ uburanga Griceline.

Uburanga Product ltd ni ko Nshimyumuremyi yise ikigo cye cyizajya gitunganya ibijyanye n'amavuta n'imirimbo.
Uburanga Product ltd ni ko Nshimyumuremyi yise ikigo cye cyizajya gitunganya ibijyanye n’amavuta n’imirimbo.

Uyu musore avuga ko afite icyerekezo cy’uko mu bihe biri imbere azaba afite ubwoko 12 bw’ibikorwa amurika ku isoko, ndetse n’umutungo ukaba uzagera kuri miliyoni 45 amaze no kwishyura imyenda mu bigo by’imari.

Nshimyumuremyi avuga ko abantu bakwiye gutinyuka kwihangira imishinga kandi mu ntangiriro bagatangirira ku mishanga mito mito kuko benshi mu bantu bagize icyo bageraho batangiriye ku tuntu duto, tukagenda dukura.

Arashishikariza kandi Abanyarwanda bose gukora no guhanga ibishya cyane cyane ko mu Rwanda hariho ubushake bw’ubuyobozi bwiza bubibafashamo. Agira ati “Nkanjye iyo ntagira RDB ngo inyishyurire, ntabwo nari kubasha kujya muri laboratory gupima iby’ibanze nari nkeneye. Kuba rwose leta ifasha ababifitemo ubushake ni ikintu cyiza cyagombye gutuma abantu bose bagira umuhate wo kubyitabira.”

Uyu mwarimu kandi yasabye bagenzi be gukura ubumenyi m bitabo bakabushyira mu bintu bifatika, kuko bizanafasha abanyeshuri kwiga babona ko ibyo biga bivamo ibintu bifatika kandi n’umwarimu akigisha ariko afite n’aho akura ubukire.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

komerezaho kuko ubushake butanga ubushobozi, natwe utubereye urugero nku mwarimu mwiza ndagushimira! gusa Imana Ikorohereze kdi ikongerere!

Mutabazi sudi yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ni byiza Cephas komereza aho kandi na Leta niikomeze igufashe kuko abahinde bo muri SULFO,Movit-Ouganda ntabwo bize kuturusha Merci

leonidas yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Congs Cephas! uri umugabo pe! Ibi bigaragaza ko abanyeshuri bacu bibitseho ubumenyi bwinshi, kandi buhanitse. Birashimishije cyane kubona umuntu warangirije muri kaminuza zacu ashobora kwikorera uruganda rwe, kandi akoresheje matiere premiere yo mu Rwanda. N’abandi nabo rero nibarebero batinyuke, buri wese muri domaine ye, kandi bazabishobora. Please go ahead!!!

Alex yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

biragaragara ko mu Rwanda hari uburyo bwinshi bwo gushaka amfranga bityo buri wese akaba yakungahara!!!!!!

justin yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Twifuzaga kubona telephone ya Nshimiyimana ngo tuzabashe kumusura turebe n’aho ageze yiteza imbere.

maso yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ibi bizatuma na buri wese ukora akazi akariko kose agerageza kugahesha agaciro..nk’ubu byari bizwi ko ba mwalimu ari abanywi b’urwagwa gusa none ubu uyu nibwira ko azabera urugero n’abarunywa..bakarwiyandrikamo.

munyaneza yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka