Nyanza: Uruganda rw’imyenda rumaze guha akazi abantu 70

Abibumbiye muri Nyanza Investment Group Ltd (NIG) bashyizeho uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye rukorera i Nyanza, rukaba rumaze guha akazi abiganjemo urubyiruko 70.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uru ruganda, Jean Bosco Munyantore, hashize amezi atatu uru ruganda rufunguye imiryango, n’ubwo imyiteguro ubwayo yo yari imaze imyaka igera kuri ibiri.

Agira ati “Dukora imyenda itandukanye, ariko muri iyi minsi turi kwibanda ku myenda y’ishuri y’abanyeshuri. Ubuyobozi bw’Akarere bwaduhuje n’ibigo by’amashuri. Wasangaga abana bambaye imyenda idasa neza, ariko iyo turi gukora uzajya usanga isa.”

Akomeza agira ati “Hagati aho twagiye tugirana imishyikirano n’abajya kurangura imyenda hanze y’u Rwanda, nko mu Bushinwa, batangiye kutubwira ko nitubakorera imyenda myiza bazajya baturangurira. Ab’i Nyanza bo bajyaga bajya kurangura i Kigali ntibakirirwa bajyayo, batuzanira ibipimo bifuza, tukabakorera.”

Mu ruganda rw'imyenda bareba ibyo rukora
Mu ruganda rw’imyenda bareba ibyo rukora

Ikipe ya Rayon Sports, ubwo yasuraga Abanyenyanza tariki 3 Nzeri 2023, yageze kuri uru ruganda, hanyuma abayiyobora bababwira ko bazabaha isoko ryo kubadodera imyenda y’abafana, ku buryo nigaruka izasanga ku kibuga ari “ubururu n’umweru.”

Ku kibazo cyo kumenya niba bazagera aho bakora imyenda n’abafite ubushobozi bukeya babasha kwigondera, dore ko ubu iya makeya igura ibihumbi bitandatu, bityo ntibazongere gutekereza gusubira muri caguwa, Munyantore yavuze ko biturutse aho bagurira ibitambaro bashobora kuzabigeraho.

Abantu 70 bamaze guhabwa akazi n’uru ruganda, biganjemo urubyiruko na rwo rw’igitsina gore. Harimo n’abafite ubumuga. Bose kandi bavuga ko aka kazi kabafitiye akamaro kuko amafaranga ibihumbi 40 babatangije biruta ayo bajyaga babona bikorera.

Kevin Niyobushake yishimira akazi yahawe, akavuga ko n'imashini bifashisha zitamugora n'ubwo yifashisha ukuguru kumwe
Kevin Niyobushake yishimira akazi yahawe, akavuga ko n’imashini bifashisha zitamugora n’ubwo yifashisha ukuguru kumwe

Kevin Niyobushake ufite ubumuga bw’ukuguru, akora umurimo wo gutera ibipesu ku myenda muri uru ruganda. Aka kazi akamazeho ukwezi kumwe. Avuga ko yari amaze amezi abiri mu mwuga w’ubudozi, ariko ko yishimira akazi yabonye bitewe n’uko kubona ibiraka byamugoraga, biturutse ku kuba abadozi ubu ari benshi.

Ati “Nagendaga ku kazi ntazi ayo ndi bucyure. Hari ubwo nayabonaga ubundi nkayabura, ariko urebye sinarenzaga ibihumbi bitatu ku munsi. Ntiyari ahagije kuko nakuragamo ay’itsinda n’ayo ndya, kandi nkodesha n’imashini.”

Sandrine Muhimpundu avuga ko gukorera uruganda bibaha inyungu kurusha mbere bacyikorera
Sandrine Muhimpundu avuga ko gukorera uruganda bibaha inyungu kurusha mbere bacyikorera

Sandrine Muhimpundu uhamaze amezi abiri na we ati “Na mbere nk’abadozi twarakoraga, ariko uburyo twakoragamo, urumva byari ugushaka abakiriya. Rimwe ukababona, ubundi ukababura, kwishyura bikakugora. Ariko ubu uraza ugakora, ukaba uzi ko ku kwezi amafaranga azinjira. Ntabwo tujya tubura akazi, turakora igihe cyose.”

Kugeza ubu uru ruganda rufite imashini 65, kandi abazikoraho bagenda bahererekanya akazi ku buryo umwenda umwe ukorwaho na benshi. Rurateganya kuzazana n’izindi rukazagira 200. Izi 200 zizarubashisha gutanga akazi ku bagera kuri 300.

Kubaka inzu y’uruganda byatwaye miliyoni 300, imashini zirurimo ubu zitwara miliyoni 100, ariko ngo igihe ibikoresho byose bizaba birimo ruzaba rufite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse imyenda y'ishuri, muri NIG bakora n'indi myenda itandukanye
Uretse imyenda y’ishuri, muri NIG bakora n’indi myenda itandukanye
Imashini 65 bafite kugeza ubu zababashishije guha akazi abagera kuri 70
Imashini 65 bafite kugeza ubu zababashishije guha akazi abagera kuri 70
Kubaka uruganda rw'imyenda byatwaye NIG amafaranga abarirwa muri miliyoni 300
Kubaka uruganda rw’imyenda byatwaye NIG amafaranga abarirwa muri miliyoni 300
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka