Nyamasheke: Uruganda rw’icyayi rwa Gatare rushobora kutazuzurira igihe

Imirimo yo kubaka uruganda rw’ umushinga w’icyayi wa Gatare ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu mirenge ya Cyato na Karambi yagomba kurangira mu Kuboza 2012 ariko ngo bishoboka ko rutazaba rurangiye kubera imbogamizi z’umuhanda ndetse n’amashanyarazi.

Ibi byatangarijwe Minisitiri w’Intebe tariki 11/02/2012 ubwo yasuraga uyu mushinga uri mu mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’Intebe yasabye ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) kwihutisha imirimo y’ingufu z’amashanyarazi na byo bikazarangirana n’ukwezi kwa 12/2012.

Imirima y'umushinga w'icyayi wa Gatare.
Imirima y’umushinga w’icyayi wa Gatare.

Yasabye ko hakorwa inyigo y’umuhanda Hanika-Karambi, ari nawo ujya aho uru ruganda ruri kubakwa, mu gihe kitarenze icyumweru ikoherezwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kugira ngo harebwe uko uyu muhanda wakorwa bitarenze mu kwa 12 k’uyu mwaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka