Nyamasheke: Inyigo y’urundi ruganda rw’icyayi ihangayikishije umushoramari

Umushoramari Karyabwite Pierre uri kubaka uruganda rw’icyayi aho bita mu Gatare, mu murenge wa Karambi, avuga ko ahangayikishijwe n’uruganda yumva ko rushobora kubakwa , hafi y’uruganda rwe akemeza ko byaba binyuranyije n’amasezerano yagiranye na Leta mu guteza imbere ako karere.

Karyabwite avuga ko ari kubaka uruganda rukomeye cyane rutandukanye n’izindi nganda ziri hafi aho ngaho, kuko ruzajya rutunganya umusaruro w’icyayi ku buso bwa hegitari 2000, rukaba ari uruganda ruzatwara hafi miriyoni 6 z’amadorari y’amerika.

Uyu mushoramari avuga ko haramutse haje urundi ruganda byaba bivangiye ubucuruzi bwe ndetse n’abaturage yakoreshaga bagasigara mu gihirahiro. Karyabwite avuga ko biramutse binabaye bitagakwiye ko byakorerwa mu duce arimo kubakamo uruganda rukomeye.

Yagize ati “biramutse binabaye byashyirwa ahantu kure ariko ntibashyire ahantu hegeranye n’uruganda rwanjye, bibaye ari kure nko muri kirometero 20-30 byakumvikana ariko byaba bije kutuvangira mu gihe rwashingwa hafi yo mu Gatare”.

Umushoramari Karyabwite Pierre uri kubaka uruganda rw'icyayi aho bita mu Gatare.
Umushoramari Karyabwite Pierre uri kubaka uruganda rw’icyayi aho bita mu Gatare.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB), Ntakirutimana Corneille avuga ko uyu mushoramari adakwiye kugira impungenge namba ko bari gutekereza inyigo y’urundi ruganda kandi ko n’ubwo rwaba ruturanye n’urw’umushoramari Karyabwite batakoresha imirima ye y’icyayi kandi ko bitamubangamira.

Yagize ati “turatekereza inyigo y’urundi ruganda, tugatera ikindi cyayi kiri ku buso bungana na hegitari 2000, zidafite aho zihuriye n’izisanzwe uyu mushoramari wacu azaba akoresha, kandi ntacyo byaba bimubangamiyeho, urugero natanga , uruganda rwa Gisakura n’urwa Shagasha biraturanye kandi nta kibazo biragirana na kimwe, nta kibazo umushoramari yagakwiye kuba afite”.

Ntakirutimana avuga ko badashobora kubangamira inyungu z’umushoramari wabo kandi aribo bamufasha ngo ubucuruzi burusheho gutera imbere, ariko kandi akavuga ko batakwitesha ubutaka bundi babonye mu gihe byaba bifasha kwagura imirimo y’icyayi muri Gatare, gusa akavuga ko bikiri mu nyigo kandi ko bitakwigwa bije kubangamira uwo bashinzwe guteza imbere.

Ibi biravugwa mu gihe umushoramari Karyabwite ataratangira kubaka uruganda rwe bivugwa ko rwatinze kutangira, akavuga ko yabuze aho acisha ibyuma bye bijya kubaka uruganda ngo atangire kubaka, kuko yemeza ko umuhanda wakozwe watinze kurangira, nyamara mu gihe akarere kavuga ko magingo aya umuhanda wamaze kurangira.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka