Nyamasheke: Abagore barakangurira bagenzi babo gutinyuka bagakora

Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza imbere ndetse agateza imbere n’umuryango we.

M. Goretti Uwanyirigira atuye mu mudugudu wa Mahero mu kagari ka kagatabo mu murenge wa Bushenge, avuga ko yiberaga mu rugo akumva ko ibintu byose umugabo azabizana mu rugo, akumva nta n’impamvu yo kugira umuhate wo kujya gushaka ifaranga kuko yumvaga umugabo ari byose.

Uwanyirigira yaje kujya muri koperative atangira gucuruza imyenda ndetse aguza na banki amafaranga angana na miriyoni akavuga ko yafungutse amaso ndetse urugo rwe rukaba rumaze gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “iyo ugifungiranye iwawe uteze byose ku mugabo, usanga ntacyo mugeraho ariko jyewe ibitekerezo byanjye byaragutse, nagujije amafaranga nimara kuyishyura nzaguza andi menshi kurushaho ku buryo mu gihe kiri imbere hari byinshi nzaba maze kugeraho”.

Uwanyirigira avuga ko ashobora kumenya uburyo yunguka kubera yagiye ajya mu mahugurwa menshi ndetse akanamenya igihe yishyurira banki, akaba afite abakozi benshi akoresha, akarihirira abana be ndetse akaba amaze no kugura amatungo menshi, agasaba abagore kuva mu bujiji bagahaguruka bagakora.

Uwanyirigira avuga ko acururiza mu isoko rya Kamembe no mu isoko rya Bushenge, akaba ateganya no kuzagera mu yandi masoko akomeye.

Uwamahoro Francine nawe ngo yagujije amafaranga miriyoni imwe ashinga iduka ricuruza ibikoresho byo mu biro (papeterie), kuri ubu ngo abona azishyura banki umwenda ukavamo adategereje ko igihe bamuhaye kigera kuko abona bitera imbere.

Uwamahoro avuga ko mbere byari bimugoye kumva ko yafata iya mbere nawe agashaka ifaranga kuko yabonaga atabona intangiriro y’ibyo azakora, akibwira ko abashobora gukora imishinga ari abafite amafaranga menshi, nyamara aho agereye muri koperative yunguranye ibitekerezo n’abandi baramutinyura atangira mu bintu biciritse none ageze kuri byinshi.

Yagize ati “abana banjye barihirwa nanjye, singitega ko umugabo angurira igitenge nanjye nshobora kwigurira umwenda ndetse nkaba nagurira umwana wanjye icyo akeneye, umugabo wanjye arishimye kurusha mbere”.

Uwamahoro avuga ko abagore bakwiye kwagura imitekerereze yabo bagatinyuka bagakora, ko hagora gutangira, iyo watinyutse byose birikora.

Nyiramujyambere Julienne atuye mu mudugudu wa Bugamba, akagari ka Shangi, mu murenge wa Shangi avuga ko iyo utageze aho abandi bari ngo bakumare ubwoba udashobora gutera imbere.

Nyiramujyambere avuga ko yamaze kujya mu mushinga wo korora amatungo kandi ngo yizeye ko mu minsi ya vuba azaba yatangiye kubona umusaruro kuko inka ye igiye kubyara. Agakangurira abandi bagore gufata iya mbere bagakora kandi bagatinyuka.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka