Nyamagabe: Barasabwa gusaba inguzanyo ihwanye n’ubushobozi bwabo

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16/11/2013, abantu 50 baturuka mu mirenge ya Gasaka, Cyanika, Tare, Kibilizi na Kamegeri basoje amahugurwa y’iminsi itanu kuri hanga umurimo, aho bigishwaga gutegura imishinga bagamije kwihangira imirimo.

Mu gihe mu byiciro byabanje hagaragaye abakoze imishinga ihanitse ikeneye amafaranga menshi bigatuma hari idahabwa inguzanyo, aba bahugurwaga ngo bagiriwe inama yo gukora imishinga iciriritse bagasaba inguzanyo ijyanye n’ubushobozi bwabo kandi bashobora kubona byihuse.

Munyandamutsa John, umujyanama mu bucuruzi wo mu murenge wa Gasaka, umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko ibyo bizabafasha kwishyura neza bakaba basaba indi nguzanyo yisumbuyeho bakayihabwa nta mananiza.

Ati “Muri Hanga umurimo ya kabiri ishize wasangaga abantu benshi bashaka amafaranga menshi. Ariko aba bantu tumaze guhugura twabasabye gusaba amafaranga makeya ashoboka bashobora gukoresha kandi bakazayabona vuba byihuse”.

Abahuguwe basabwe gusaba inguzanyo zijyanye n'ubushobozi bwabo.
Abahuguwe basabwe gusaba inguzanyo zijyanye n’ubushobozi bwabo.

Habimana Nshuti Jean Baptiste, umwe mu basoje aya mahugurwa avuga ko yayungukiyemo byinshi birimo uko umuntu ategura umushinga n’uko yitwara mu gihe awushyira mu bikorwa kugira ngo ubashe gutanga umusaruro.

Habimana uvuga ko yateguye umushinga wo korora inkoko akaba agiye kuwunoza nyuma y’aya mahugurwa, ngo naramuka agize amahirwe umushinga we ukabona inguzanyo akazabasha kwiteza imbere ndetse akanateza imbere agace atuyemo.

“Umushinga wanjye ninywukora ukaba watera imbere nzabasha kuba narihira nk’umwana wanjye, nzabasha kuba nakubaka inzu cyangwa se nteze imbere aho ndi. Urumva niba ari umushinga wo korora inkoko nzatanga akazi, abakozi nzaba nahaye akazi bazatera imbere nange ntere imbere muri rusange,” Habimana.

Ku munsi wa nyuma w’amahugurwa, abayitabiriye basabwe kuzinjira mu bucuruzi baziko mu yo bazakorera bagomba kubara n’imisoro bazasabwa gutanga, banakangurirwa gukorana neza n’ibigo by’imari kuko aribyo bizatanga inguzanyo ku mishinga yabo.

Umuntu uhawe inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo yitangira ingwate ingana na 25% maze ikigega cy’ingwate (BDF) kikamwishingira indi ingana na 75%.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka