Nyabihu: Yatangiye adoda inkweto none yaguye umushinga aha n’abandi akazi

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubucuruzi ariko ntabashe guhita abona akazi, Habumugisha Michel yatangiye umwuga wo kudoda inkweto (kuzisana) ariko ubu ageze ku rwego rwo gukora ibintu bitandukanye mu ruhu ndetse afite abakozi ahemba.

Uyu musore ukorera mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu akora inkweto z’abagabo zikoze mu ruhu, iz’abagore, amashakoshi yo kwitwaza cyangwa yo gutwaramo imashini, imikandara n’ibindi.

Uyu murimo awukora mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi utazi aho bikorerwa wakeka ko byakorewe hanze y’u Rwanda nk’uko abamusura n’abaza kumugurira usanga babivuga.

Yavuye ku budozi bw'inkweto mu muhanda, ubu akoresha amamashini ahenze mu mwuga we kandi yaguze na mudasobwa imufasha mu icungamutungo n'igenamigambi.
Yavuye ku budozi bw’inkweto mu muhanda, ubu akoresha amamashini ahenze mu mwuga we kandi yaguze na mudasobwa imufasha mu icungamutungo n’igenamigambi.

Kutabona akazi kwe byamuteye kujya ku muhanda yiga akazi ko kudodera abahisi n’abagenzi inkweto kubo zacikiyeho,abashaka gutezamo indodo n’ibiraka se n’ibindi.

Abamubonaga baramusekaga, bagasuzugura n’umwuga we ariko we akaba afite ibanga ry’uko umwuga ugira icyo winjiza ugatunga nyirawo atari mubi ahubwo umubi ari ugayitse nko kwiba,vkurogavn’indi nk’iyo.

Ibyo byatumye akomeza umwuga we ariko afite intego y’uko umunsi umwe azawukora mu buryo burambye kandi abikoranye ubuhanga, ku buryo yazagera aho agaha akazi abandi bagenzi be cyangwa akanabibigisha.

Kwiha intego kwe katumye arushaho gukora no kuzigama atitaye ku bamuca intege abo aribo bose. Buhoro buhoro, yaje kuva ku budozi bwo kwicara ku muhanda aza gushakisha uburyo yakora ubudozi bwe mu ikoranabuhanga.

Aho akorere haboneka certificates zitandukanye z'ishimwe yagiye abona ku rwego rw'igihugu, akarere n'ahandi.
Aho akorere haboneka certificates zitandukanye z’ishimwe yagiye abona ku rwego rw’igihugu, akarere n’ahandi.

Nibwo yashatse uburyo yabona igishoro ariko ahera ku dufaranga duke yakoreraga aducunga neza kuko biri no mubyo yari yarize mu ishuri. Bitewe n’imikorere ye, yaje gusaba inguzanyo muri banki atangira kugura amamashini adoda, atera imideri, akata n’utundi dukoresho twatuma arushaho gukora mu buryo bunoze.

Yaje guhabwa inguzanyo ku buryo ubu afite imashine n’udukoresho birengejwe igiciro kirenze miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugiye aho Haabumugisha Michel akorera, uhasanga ibikoresho byinshi kandi bikora mu buryo bw’ikoranabuhanga inkweto, amasakoshi, imikandara, porte clefs, ingofero n’ibindi byinshi bikoze mu ruhu.

Mu mwaka wa 2008 nibwo yafashe inguzanyo ya miliyoni 1 yayishyuye neza ayirangiza bituma arushaho kugenda akorana na Banki bitewe n’imikorere yamubonanaga kandi n’uburyo yakoranaga nayo.

Imikorere ye niyo imugejeje ku rwego agezeho ubu kuko afite amamashini akoresha ahenze cyane aho akorera heza n’ibikoresho bijyanye n’igihe.

Uretse ibyo yaguze na Mudasobwa yo kujya akoresha mu igenamigambi n’icungamutungo ry’ibintu bye.

Akora ibikoresho bitandukanye mu ruhu harimo inkweto, ingofero, imikandara n'ibindi.
Akora ibikoresho bitandukanye mu ruhu harimo inkweto, ingofero, imikandara n’ibindi.

Habumugisha wavuye ku budozi bw’inkweto mu muhanda,ubu akaba yarabashije kwiyubakira inzu irimo n’umuriro yahabwa agaciro ka miliyoni 5,yashatse umugore, urugo rwe n’abana be babayeho neza cyane bitewe n’uko umwuga we urimo inyungu.

Mu gihe yibazaga aho azakura akazi, ubu asigaye yigenera umushahara ku kwezi utari munsi y’ibihumbi 150 kandi nabwo igihe byabaye bibi batagurishije neza. Ariko iyo bagiye mu mamurikagurisha ashobora kurenza ku kwezi umushahara w’ibihumbi 200.

Yongeraho ko aho akorera yashyizemo umukozi ahemba kandi urangije ayisumbuye, uyu mukozi akaba akorera ku kicaro cy’aho bakorera Bigogwe. Akaba afite n’undi wiga Kaminuza ukorera ku ishami afite mu karere ka Rubavu ndetse akaba yari afite n’abandi bakozi 2, kandi bose abasha guhemba.

Habumugisha avuga ko ibyo akora biri ku rubuga rwa interineti rwa COMESA ku buryo ajya kumva akumva abanyamahanga barahamagaye, bakeneye model y’inkweto cyangwa se ibindi bakora.

Yigisha kandi n’abasore n’inkumi n’abandi babishaka kugira ngo bazatere imbere bamenye umwuga nabo biteze imbere. Gusa ikibabaje avuga ngo ni uko urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu usanga ahanini batabyitabira ahubwo bikitwabirwa n’abo mu tundi turere nka Ngororero na Rubavu.

Habumugisha avuga ko akeneye abakozi bazi umwuga nk’uwe bamufasha kujya bakora ibintu byinshi kugira ngo bitazajya bibura. Inama atanga ku rubyiruko ni iyo kudasuzugura akazi akariko kose kuko akazi kabi kaguhesha akeza.

Ikindi kandi ngo iyo umuntu akoze afite icyerekezo akiha intego muri we bituma n’icyo agezeho agifata neza kikazamugeza ku bindi byinshi. Gukura amaboko mu mifuka uhereye ku bushobozi ufite akaba ariyo nama aha buri wese.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa Michel komeza zkazi kuko nikeza cyannne nanjya ubu nibyo nigisha mu ishuri ryimyuga nubumenyi ngiro rw cyanika riherereye mukarere ka nyamagabe umurenge wa cyanika,(VTC CYANIKA).MUREKE RERO TWIYUBAKIRE IGIHUGU TWIHANGIRA UMURIMO BITYO ARI NAKO TUGABANYA CG DUCA BURUNDU IBIKOMOKA HANZE CG CAGUWA ,kuko natwe turashoboye cyanee

HARERIMANA DEO yanditse ku itariki ya: 22-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka