Nyabihu: Maiserie Mukamira mu maboko ya RDB nyuma yo guhomba

Uruganda rwa Maiserie Mukamira rutunganya bigori rukabikuramo akawunga n’amavuta nyuma yo kumara igihe rufunze kubera guhomba ubu rweguriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amajyambere (RDB).

Uru ruganda rwari urwa Leta rugikora rwatangaga akazi ku baturage ndetse rukagura umusaruro w’abaturage. Uru ruganda kandi rwinjirizaga akarere imisoro, kuba rwarahagaze bikaba byarahangayikishije abaturage.

Guhomba k’uru ruganda ngo byatewe nuko rwagurishijwe abashoramari b’Abanyarwanda, bakagirana amasezerano na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ariko ngo aba bashoramari ntibubahirije ayo masezerano.

Ubwo Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yasuraga urwo ruganda muri Gicurasi 2013 yavuze ko hari amafaranga abo bashoramari bagujije ntibabashe kuyishyura, kandi ngo hagaragaye n’imicungire mibi y’umutungo muri urwo ruganda.

Ababona inyubako za Maiserie Mukamira bibaza byinshi ku mpamvu zitabyazwa umusaruro.
Ababona inyubako za Maiserie Mukamira bibaza byinshi ku mpamvu zitabyazwa umusaruro.

Icyo gihe ngo Minisiteri ibishinzwe yashakaga kwisubiza urwo ruganda, hanyuma ba rwiyemezamirimo bakaba barusubizwa ariko bamaze kwishyura umwenda barimo cyangwa se rukaba rwakwegurirwa abandi.

Mu gihe hagiye gushira hafi amezi 9 iki kibazo cy’uru ruganda kikiri mu gihirahiro benshi bibaza uko bizagenda, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, avuga ko Maiserie Mukamira Leta yayishubije nyuma yo guhomba kwacyo, ikaba kugeza ubu icungwa na RDB.

Angela yongeraho ko RDB nayo iri mu nzira zo kuba yagisubiza ku isoko kigapiganirwa, abagitsindiye bakaba bakongera bakagikoresha bakagicunga neza bakakibyaza umusaruro.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka