Norway irashaka imishinga yo gutera inkunga mu Rwanda

Ibigo Norfund na Fanisi bya Leta ya Norway byatangiye ibikorwa mu Rwanda muri gahunda yo gushaka ba rwiyemezamirimo bakorana bakanabatera inkunga mu bucuruzi nk’uko bisanzwe bibigenza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku isi.

Mu muhango wo kwereka abashoramari bo muri Norway imishinga ishobora gukorwa mu Rwanda wabereye muri hotel Serena i Kigali tariki 19/01/2012, umuyobozi w’ikigo cy’iterambere mu Rwanda (RDB), John Gara, yasobanuye ko iyi ari imwe muri gahunda za RDB zo gukomeza gushishikariza abashoramari kuva hirya no hiryo cyane cyane mu bihugu nka Norway bisanzwe bidafite igishoro mu Rwanda.

Ambasaderi wa Norway mu Rwanda na Uganda, Thorbjørn Gaustadsæther, yavuze ko akurikije intambwe nyinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu kunoza inzira y’ubucuruzi igihugu cye cyiyemeje gushishikariza abashoramari bacyo (Norfund na Fanisi hamwe n’andi masosiyete 10) kuza bagashora imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa Norfund muri Afrika y’iburasirazuba, Per Emil Lindøe, yasobanuye ko Norfund ari ikigega cya Leta ya Norway gifite miliyari ebyiri z’amadorari y’Amerika zo gushora mu bucuruzi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Bibanda cyane mu ishoramari mu bijyanye n’ubuhinzi-bworozi, ingufu n’inganda.

Lindøe yasobanuye ko badakora nka banki ahubwo ko ari abashoramari bagura imigabane muri sosiyete runaka bityo bakazajya bunguka mu gihe sosiyete yungutse cyangwa se bagahomba mu gihe ihombye. Bakunze kugura imigabane ifite agaciro kari hagati ya million eshanu n’icumi z’amadorali y’Amerika.

Ibiganiro byitabiriwe n'abarwiyemezamirimo batandukanye bo mu Rwanda.
Ibiganiro byitabiriwe n’abarwiyemezamirimo batandukanye bo mu Rwanda.

Fanisi Capital Ltd ni ikindi kigega gishamikiye kuri Norfund ariko cyo cyibanda ku mishinga mito mito icyeneye kugurisha imigabane iri munsi ya million imwe y’amadorali y’Amerika. Umuyobozi wa Fanisi, Paul Nguru, yavuze ko bagerageza gutera inkunga sosiyete baguzemo imigabane bayihuza n’inzobere zo hejuru kuva muri Norfund.

RDB ikomeje gushyira umurava mu gushishikariza abashoramari ku isi kuza mu Rwanda kuko irushaho koroshya ibisabwa mu gutangiza ubucuruzi tutibagiwe ubutumire bwinshi busa nk’ubu bumaze iminsi bukorwa. Iyi ni inkingi y’iterambere rirambye aho imirimo n’ifaranga ryinjira mu gihugu bizarushaho kuzamuka.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka