Ngororero: Uwubatse uruganda rwenga divayi yabuze amacupa yo kuyibikamo

Nyuma y’amezi atanu atangije uruganda rutunganya divayi mu mitobe itandukanye, Nshunguyinka Annanie wo mu murenge wa Nyange muri Ngororero ubu aravuga ko yatangiye kugira igihombo gituruka ahanini ku kuba yarabuze amacupa yo gushyiramo divayi akora.

Uyu rwiyemezamirimo w’imyaka ikabakaba 60 avuga ko yubaka uru ruganda yari afite intego yo kubyaza umusaruro ibihingwa bitandukanye bitanga umutobe biboneka mu murenge no mu karere atuyemo kandi ngo yari yizeye n’isoko ry’umusaruro we.

Biragaragara ko yatangije uruganda atateguye neza ahazava amacupa
Biragaragara ko yatangije uruganda atateguye neza ahazava amacupa

Mu gihe avuga ko divayi akora zikunzwe ku isoko, uyu Nshunguyinka yabwiye Kigali Today ko afite imbogamizi yo kutagira amacupa ahagije yo gushyiramo ibinyobwa bye kubera ko ngo mu Rwanda ntaho bacuruza amacupa akeneye, bikaba bituma akora divayi nkeya ku munsi, mu gihe uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 2000 ku munsi.

Ibi kandi ngo binatuma umusaruro w’imbuto yaguriraga abaturage ugenda ugabanuka kuko atagura nyinshi igihe atizeye ko azabona amacupa yo gushyiramo divayi igihe zihiye. Uretse gukora diayi nkeya, ngo binatuma Nshunguyinka atagura isoko ry’ibicuruzwa bye ngo bigere kure kuko ahitamo gucururiza hafi, aho uranguye cyangwa uguze divayi asabwa gutirura amacupa yajyanye.

Ngo hari ubwo divayi ishya akabura uko ayitarura kuko nta bikoresho afite
Ngo hari ubwo divayi ishya akabura uko ayitarura kuko nta bikoresho afite

Uyu mugabo aravuga ko ngo isoko ry’amacupa y’ibirahuri akoresha riboneka mu bihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo, ariko akaba ari nta bacuruzi bayagurisha mu Rwanda ngo ajye ayagurirra hafi.

Uretse ikibazo cy’amacupa avuga ko kidindiza imirimo ye kuburyo hari na divayi zigera igihe cyo gutarurwa ntibikorwe kubera kutagira amacupa, Nshunguyinka anavuga ko kuba atarabona amashanyarazi mu ruganda rwe bikiri imbogamizi yo kongera umusaruro. Abaturanye n’urwo ruganda nyamara bavugaga ko rubafitiye akamaro mu kugura umusaruro wabo no kubaha akazi k’imirimo y’amaboko.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ashobora gusaba uburenganzira and masosiyete nka Heinkhen aho icupa rikoreshwa inshuro imwe, akajya ayakoresha.

Theoneste Muragijimana yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Annanie, urashaka aho wakoresha amacupa ahendutse? Nakurangira isoko.

Orion yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

birumvikana ko yatangiye atiteguye ,kdi wenda yumvaga bitazagenda,
none yagize umugisha biragenda ,ndabwira abashobora kugera ibukuru rwose bamutabarize ministere ibishinzwe imufashe kubona amacupa comme ça yihere abaturage akazi di,bifitiye leta yacu akamaro,ndetse bizamura n’akarere atuyemo,nako ahubwo kamwiteho,baraba bafashije benshi icyarimwe

ida yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

birumvikana ko yatangiye atabyiteguye,ariko wenda nawe ntiyari yizeye ko bizagend

ida yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka