Ngoma: Umuyobozi w’akarere aremeza ko hari amahirwe menshi mu ishoramari

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aremeza ko aka karere gafite amahirwe menshi mu ishoramari kubera imiterere yako n’uburyo nta bandi bakahashore imari.

Ishoramari mu buhinzi, mu kubaka ibikorwa remezo birimo n’amahoteli ndetse n’amazu yo kubamo ni kimwe mu byo abashoramari ngo bashoramo imari bakunguka kuko ngo kugera ubu nta wari wakabishoyemo imari muri aka karere.

Kugera ubu nta hoteli n’imwe iri muri aka karere kandi umugi wa Ngoma ari umugi wa cyera kandi ukomeye kuko ariwo wari urimo ikicaro cy’ubuyobozi bw’intara na perefecture.

Ikindi kigaragaza ko aka karere gakeneye abashoramari mu kubaka amahoteli, nkuko umuyobozi w’akarere abivuga ngo ni kaminuza enye kugera ubu zihakorera zatuma uwakubaka hoteli cyangwa amazu yo kubamo byamwungukira.

Yagize ati “Aka karere gafite amahirwe menshi kubera ibikorwa bihari byatuma uwahashora imari atahomba. Kaminuza enye zihari, umugi uri kugenda ukura ndetse n’ibyiza nyaburanga byakurura ba mukerarugendo birimo ibiyaga n’ibindi ni amahirwe ahari.”

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise.

Bamwe mu batuye akarere ka Ngoma bemeza ko uwakubaka hoteli yaganwa na benshi bitewe nuko aka karere gasigaye kagendwa cyane n’abakeneye service za hoteli ndetse n’ibindi birimo n’uburyo bwo gutwara abantu mu ma voiture (tax voiture).

Uwitwa Kanamugire Emmanuel yagize ati “Aka karere uwashora imari mu kubaka hoteli cyangwa amazu meza yo kubamo yabona amafaranga kuko nk’ubu abarimu baza kwigisha muri za kaminuza usanga batabona aho baba heza bishimiye.”

Abandi bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko iyo habaye igikorwa gikomeye usanga bitabaza Centre Saint Joseph nayo ugasanga yabaye nto. Urugero rutangwa ni igihe habaye ibirori byo kwambara muri izi kaminuza aho usanga abantu barinda kujya kwiyakirira mu tundi turere nka Rwamagana cyangwa Kayonza kubera kubura aho bajya muri Ngoma.

Kugera ubu akarere ka Ngoma kafashe icyemezo cyo kubaka hoteli kakayegurira abikorera mu rwego rwo gukemura iki kibazo no kurushaho guteza imbere aka karere. Hagati aho ariko ngo Hoteli Dereva yo muri Rwamagana nayo iri muri gahunda yo kuba yakubaka ishami ryayi mu karere ka Ngoma.

Kaminuza zibarizwa muri aka karere ni kaminuza ya Kibungo (INATEK), IPRC East, kaninuza yo muri Tanzania yitwa Open University of Tanzania n’ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza riri i Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ibitekerezo byiza agaragaza mu guteza imbere Akarere abifashijwemo n’abo ahagarariye. Ishoramari rirakenewe kuko Ngoma iteye neza hari ibyiza nyaburanga byakurura ba Mukerarugendo: Ibiyaga, imigezi, ibigabiro... Gusa twakwishima biruseho umuhanda uduhuza na Bugesera uhindutse umukara tukawucamo tutitwaje ikirori! Cyaba ari igitego gitsinzwe na Ngoma ariko inkono ihira igihe!

Mbonizanye Cypridion yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Turashima Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ibitekerezo byiza agaragaza mu guteza imbere Akarere abifashijwemo n’abo ahagarariye. Ishoramari rirakenewe kuko Ngoma iteye neza hari ibyiza nyaburanga byakurura ba Mukerarugendo: Ibiyaga, imigezi, ibigabiro... Gusa twakwishima biruseho umuhanda uduhuza na Bugesera uhindutse umukara tukawucamo tutitwaje ikirori! Cyaba ari igitego gitsinzwe na Ngoma ariko inkono ihira igihe!

Mbonizanye Cypridion yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka