Ngoma: Koperative yatse inguzanyo yo kubaka uruganda ariko yabujijwe gutangira ibikorwa byarwo

Abagize koperative “HANGUMURIMO” yo mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyuko bafashe inguzanyo ngo bubake uruganda rutunganya ibigori, maze nyuma yo kururangiza bakabuzwa gutangira gukora kubera ikibazo cy’umuturage uturiye uru ruganda wavuze ko imashini zimusakuriza.

Abagize iyi koperative ahanini ni abagore bakennye bari mu kiciro cya kabili n’icya mbere cy’ubudehe b’abahinzi b’ibigori bakaba bari bafashijwe n’umushinga FION Rwanda mu kubona imashini itunganya akawunga kava mu bigori ariko bakwigurira ikibanza mu nguzanyo bahawe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo uru ruganda rwubatsemo bwari bwemereye iyi koperative ko bazabaha inguzanyo ya miliyoni zisaga ebyiri avuye mu kigega VUP, kugirango koperative izabafashe kubaka urukuta rwa metero eshatu ruzabatandukanya n’abaturanyi babangamirwa n’imirimo y’uruganda.

Uru rukuta bategetswe n’ubuyobozi kurwubaka nyuma yo kumvikana n’impande zombi, maze babone gutangira gukora batabangamiye uwo muturanyi. Gusa igiteye urujijo nanone ngo nuko ngo ubu amezi atatu agiye gushira iyo nguzanyo koperative ntayo irasaba kuko ngo isanga ari ukwiyongerera igihombo.

Mukarugwiza Brigitte uhagarariye iyi koperative “HANGUMURIMO KAZO” avuga ko bo babona ibyababyeho ari akarengane ko n’ubundi ko bubatse byemewe n’amategeko inzego z’ubuyobozi zibizi bityo ko kuba koperative yabiryozwa byaba akarengane.

Yagize ati “Ntekereza ko atari ikosa ryacu kuko byose bijya gukorwa byakozwe mu mucyo ndetse nuwo uvuga ko abangamiwe ahari anazi ikigiye gukorerwamo. Ibi byose byaduteye igihombo gikabije kuko amezi abaye menshi twaratse inguzanyo kandi tudakora mu gihe banki yo ibara inyungu.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, avuga ko iki kibazo bagerageje kugikemura mu bwumvikane impande zombi nta na rumwe rubangamiwe, koperative ubwayo babonaga ko ifite ikibazo cy’amikoro yo kuzubaka ruriya rukuta bayemereye kuzayiguriza miliyoni zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze muri VUP igihe bazaba bize neza umushinga wabo.

Kugeza na nubu koperative ntacyo irakora ngo yubake urwo rukuta bityo n’imirimo y’uruganda rwabo itangire kubera impamvu ngo z’ubushobozi buke,bakaba barasanze gusaba inguzanyo yo kurwubaka ari ugukomeza kwiyongeraho imyenda nabyo ngo byabateza ikindi gihombo, bakaba ngo bagiye kwisuganya bakareba uburyo bageza ikibazo cyabo ku nzego zisumbuyeho zibishinzwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka