Muri 2020, inganda zizaba zinjiza 26% by’umutungo w’igihugu

Leta irateganya gutera inkunga inganda zo mu gihugu ku buryo muri 2020 zizaba zinjiza 26% by’umutungo w’igihugu. Ubu inganda zo mu Rwanda ni cyo gice kinjiza amafaranga make kuko zinjiza 7% gusa by’umutungo w’igihugu.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo, Leta yahereye ku nganda 13 zigaragaza ko zifite ubushobozi bwo kwizamura, ikazazifasha mu kwiyubaka no kuzishakira abashoramari; nk’uko bitangazwa na John Nkubana ushinzwe iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda.

Iterambere ry’inganda ridindizwa n’ubushobozi buke bw’abaziyobora ndetse no kutagira amafaranga ahagije yo gushoramo. Hari uburyo Leta yateganyije bwatuma imikorere yazo ihinduka n’akazi kagakomeza neza; nk’uko Nkubana yakomeje abisobanura.

Mu nama yateguwe na Minisiteri yUbucuruzi nInganda ku bufatanye na Karisimbi Business Partners yabaye tariki 29/03/2012, Nkubana yasobanuye ko nubwo nyiri gushinga uruganda yaba atakirufite 100%, abaza gufatanya nawe baba bazanye ubuhanga bushya.

Karisimbi Partners isanzwe ikora ibikorwa by’ubugenzuzi yamurikiye abashoramari batandukanye imwe mu mishinga bashobora gushoramo imari mu rwego rwo gukorana na zimwe mu nganda zisanzwe zikorera mu Rwanda.

Izo nganda 13 zatoranyijwe ho kugira ubushobozi bwo gutanga akazi no kuba zagira icyo zohereza ku isoko mpuzamahnga.

Inganda zamuritsweho ni Ikirezi rukora amavuta yo guteka, New Rucep rutunganya impu, RABI rutunganya ibishyimbo bitetse, Rubilizi Dairy rutunganya amata, Sonafruits rutunganya imbuto rugakora n’imitobe, Sopar rutunganya ibiryo by’amatungo, Sotiru rukora ifu y’ingano na UTEXRWA rukora imyenda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka