Muhanga: Ngo abavuga ko SIM yasenyutse ni abanze kuyitangamo imigabane

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya sosiye y’ishoramari y’i Muhanga SIM (Societe d’investissement de Muhanga), Ntihinyuka Jeremi, aratangaza ko iyi sosiyete itigeze isenyuka ahubwo ngo yagize ibibazo by’ubukungu kubera abo bantu banze gutanga imigabane yabo bari bemeye.

Iyi sosiyete yari yateganije gukora ibikorwa bikomeye kandi bihenze nko kubaka igorofa nini ahari gare ya Muhanga, kubaka umudugudu w’icyitegererezo ugezweho muri aka karere, kubaka uruganda rubumba amatafari, amategura, amakaro n’ibirahure bigezweho.

Uru ruganda rwagombaga kuba rufite agaciro ka miliyali 23 kandi abashoramari bari babasabye kuba bafite nibura miliyari zirindwi kugirango bafatanye ariko nayo ntibayabona kuko ayo bo bari babashije gukusanya ari miliyoni ijana gusa.

Ntihemuka avuga ko ibi bikorwa bikomeye bitagezweho aribyo abatarayitanzemo imigabane bashingiraho bakagenda bavuga ko iyi sosiyete yasenyutse.

Umukozi wa SIM, Ntihinyuka Jeremie ati "sosiyete yacu ntiyasenyutse".
Umukozi wa SIM, Ntihinyuka Jeremie ati "sosiyete yacu ntiyasenyutse".

Ntihemuka ati: “abantu babonye ibyo bikorwa twari twiyemeje bidahari, bagirango sosiyete yaryamye ariko mu kindi gice navuga ngo ni nk’ubundi buryo bwo kugirango bagaragaze impamvu batatanze imigabane yabo ariko mu by’ukuri sosiyete irakora”.

Nyuma y’ibyo bibazo by’ubukungu aho bagombaga kubaka imidugudu bahisemo kuhasiza ibibanza gusa ndetse hakanagezwa ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi.

Kuri ubu abantu ngo bazajya bagura ibibanza bubake bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi aho kugura imidugudu nk’uko bari babiteganije.

Ibindi bikorwa bafite ngo n’imigabane baguze muri Brarirwa na panel publicitaire bakunze kwita bose babireba iri mu mujyi wa Muhanga.

SIM yari igizwe n’abikorera, amasosiyete ya Leta, ibigo bya Leta, amasosiyete y’ishoramari n’amakoperative akorera mu karere ka Muhanga.

Imari shingiro, iyi sosiyete yari yakoze akaba ari iya miliyoni 500. Umugabane umwe ukaba ari ibihumbi 500.

Hari hafaswe imigabane ya miliyoni 288 n’ibihumbi 500 ariko iyashoboye kwishurwa ni miliyoni 100 gusa; abandi basigaye bose ntabwo bigeze batanga imigabane yabo; nk’uko Ntihinyuka abitangaza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka