Mu nama ya FinTech hamuritswe uburyo bushya bwo kohererezanya amafaranga

Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.

Sosiyete ya Chipper Cash, ni nshya mu Rwanda, ariko ikaba isanzwe ifite abakiriya basaga Miliyoni eshanu hirya no hino muri Afurika.Ubuyobozi bw’iyo kompanyi buvuga ko bufite intego yo gukomeza kwagura imikorere no gutanga serivisi z’imari zizewe kandi zigera kuri benshi haba muri Afurika ndetse no hanze ya Afurika.

Sosiyete ya Chipper Cash ifite porogaramu (application) ishyirwa muri telefone igafasha abayikoresha kohereza no kwakira, ikagira n’uburyo bw’amakarita yifashishwa mu kwishyura cyangwa gushora imari hirya no hino ku Isi. Ubwo yatangizwaga mu Rwanda, Umuyobozi wayo mu Rwanda, Jovani Ntabgoba, yasobanuye ko igamije gufasha abaturage kohererezanya amafaranga mu buryo bworoshye, butekanye, kandi buhendutse.

Jovani Ntabgoba
Jovani Ntabgoba 

Uru rubuga rwemerera abarukoresha mu Rwanda kohererezanya amafaranga y’ubwoko butandukanye. Mu bihe biri imbere kandi, iyi sosiyete irateganya gutangiza mu Rwanda uburyo bw’ikarita izajya yifashishwa mu guhaha no kohereza amafaranga hirya no hino, ubu buryo bukaba bwitezweho gufasha imishinga mito n’iciriritse gukora neza ku isoko mpuzamahanga.

Jovani Ntabgoba uyobora Chipper Cash mu Rwanda, yagize ati: "U Rwanda ni Igihugu kiri rwagati muri Afurika kandi ruzwi nka hamwe mu hantu h’ingenzi mu ishoramari. Ni yo mpamvu ari ho twahisemo gukurikizaho mu kwagura ibikorwa byacu by’ubucuruzi.”

Ham Serunjogi, umuyobozi mukuru akaba n’umwe mu bashinze sosiyete ya Chipper Cash, yagize ati: “Chipper Cash yiyemeje gufasha abantu kugera ku mahirwe ari hirya no hino ku Isi. Rero gutangiza ibikorwa byacu mu Rwanda, ni intambwe y’ingenzi mu kugera ku ntego twiyemeje.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka