Ministiri wa Niger yahaye ikaze abikorera bo mu Rwanda
Ministiri w’imari w’igihugu cya Niger, Gilles Baillet waje ayoboye itsinda ryo kwigira ku Rwanda uburyo ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa, yahaye ikaze Abanyarwanda bifuza gushora imari mu gihugu cye, haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi bwa peterori cyangwa gushora ibiribwa muri Niger.
Ministiri Baillet wakiriwe na Ministiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi; kuri uyu wa 10/01/2014, yavuze ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi, uzateza imbere ishoramari no kungurana inama ku buryo bw’imikorere; aho we avuga ko igihugu cya Niger gifite ibibazo mu mikoreshereze y’imari ya Leta.
Ministiri Baillet ati: “N’ubwo hari intera nini hagati ya Niger n’u Rwanda, ntibyabuza abava mu Rwanda baza iwacu gushora imari mu bucukuzi bwa uranium, Carbone n’ubucuruzi bwa peteroli; aho ubu turimo kukaba imiyoboro ya peterori iva muri Niger ikambukiranya ibihugu bya Cameroun na Chad; Abanyarwanda tubahaye ikaze rwose.”
Yavuze kandi ko ubuhahirane mu bicuruzwa bitandukanye bushoboka cyane, aho “ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba ubwabyo bifite ibyo bihanahana bike cyane bitarenga 20%; haracyari icyuho cy’ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, bitewe n’uko iwacu dufite ubutayu bunini butubuza guhinga”.
“Abanyarwanda bashobora kuba bakohereza imboga, ibinyampeke n’ibindi bicuruzwa byaba biva hano; icy’ingenzi ni uko byaba bigurwa ku giciro kibasha guhatana n’ibindi”, nk’uko Ministiri wa Niger yasobanuye.
Ashima uburyo u Rwanda ngo rwageze ku micungire inoze y’umutungo wa Leta ku rwego ruhanitse, cyane cyane mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’inguzanyo igihugu gihabwa.
Ministiri w’imari wa Niger n’itsinda ayoboye, baje mu Rwanda nyuma y’umubonano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, bahuriye mu gihugu cya Koweit mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2013.
Mu minsi ine bamaze mu Rwanda, ngo babonye uburyo igenamigambi ry’u Rwanda rikorwa, uburyo ingengo y’imari ikoreshwa, n’uruhare rw’abaturage muri ibyo bikorwa byose, ndetse n’uburyo amasoko ashyirwaho, hamwe n’uburyo Inteko ishinga amategeko igenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari, nk’uko Ministiri w’imari w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete yatangaje.
Ministiri Gatete yavuze ko habayeho itangiriro ryo kureba imishinga y’ishoramari ibihugu bya Niger n’u Rwanda bizakorana, aho n’Abanyarwanda cyane cyane abikorera, ngo bazajya muri icyo gihugu kureba ibyo bakorerayo.
Ubuhahirane bw’u Rwanda n’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba bumaze gutezwa imbere hagati ya Congo Brazzaville, Gabon, Nigeria na Ghana; hifashishijwe indege z’u Rwanda za Rwandair. U Rwanda ngo rukomeje gufungura amarembo no gushakira amasoko abenegihugu b’abashoramari, nk’uko Ministiri Gatete yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nyuma yo kubona aho abanyarwanda bageze kandi akareba umwete ndetse n’umuvuduko bafite muiterambere, ntagushidikanya yahisa avuga ati nanjye muzabambwirire muti mu iwacu naho barakenewe abantu bumwete nkabanyarwanda . nukuri u rwanda n’abanyarwanda turi gutera imbere , aho umuyobozi nkuyu yifuza abashoramari babanyarwanda mu gihugu cye nkuko natwe tujya gushaka abo muri western countries