Minisitiri Baillet yongeye gushimangira ishema atewe no kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda

Minisitiri w’Imari muri Niger, Gilles Baillet, uri mu wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yongey gutangaza ko yishimiye ibihe byiza yahagiriye, cyane cyane ko yahakuye ubumenyi ku buryo ibihugu byacunga imari yabo mu miyoborere myiza.

Minisitiri Baillet yemeza ko bitangaje kuba u Rwanda ruri mu nzira nziza nyamara rwarahuye n’ibizazane by’intambara na Jenoside ariko akemeza ko ari isomo buri wese yakwigiyeho, nk’uko yabitangarije mu biganiro yagiranye na Minisitiei w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete, kuri uyu wa Gatanu tariki 10/1/2014.

Minisitiri Baillet yasoje uruzinduko rw'akazi yagiriraga mu Rwanda aganira na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Gatete.
Minisitiri Baillet yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda aganira na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete.

Yagize ati: "U Rwanda rwahuye n’ibibazo by’urusobe, wasubiza amaso inyuma wabona uko rwabisohotsemo ukabona ko ari isomo ibihugu byinshi bya Afurika bikwiye gukuramo."

Minisitiri Baillet wasozaga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga mu Rwanda, yatangaje ko yifuza ko igihugu cye cyatera imbere mu micungire y’imari no mu miyoborere nk’iyo yabonye mu Rwanda.

Gukoresha amafaranga y’inkunga u Rwanda nabyo byari mu byamuzanye, kuko yemeza ko kuva yatangira kumva u Rwanda mu bitangazamakuru yumvaga ibyiza gusa kdi igihugu cyarageze habi mu 1994.

Minisitiri Gatete yavuze ko uyu mubano w’u Rwanda na Niger uturuka kuri gahunda abakuru b’ibihugu bombi bagiranye. Perezida wa Niger nibwo yafataga umugambi wo kuza kureba uko u Rwanda rukoresha ingengo y’imari ndetse n’amafaranga y’inguzanyo.

Minisitiri Baillet yanahaye ikaze abashoramari bakorera mu Rwanda kujya gushora imari muri Niger, igihugu gikungahaye kuri Zahabu na Peterole, kugira ngo ubuhahirane bukomeze kwiyongera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka