Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yakuweho

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta, yaherukaga gushyirwaho ku wa 30 Nyakanga 2022, yakuweho, inshingano zayo zimurirwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Eric Rwigamba wari Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi
Eric Rwigamba wari Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi

Izi mpinduka zibaye nyuma y’Itangazo ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma.

Inshigano z’iyi Minisiteri yari imaze amezi 13 gusa, zashyizwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ariko ishoramari rya Leta no kwegeranya imari bishingwa Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta.

Minisiteri y’ishoramari rya Leta mbere y’uko ijyaho ubundi inshingano zayo zahoze muri MINICOM.

Jeanine Munyeshuli yari Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ibikorwa muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima kuri Bose (UGHE).

Jeanine Munyeshuli
Jeanine Munyeshuli

Ni impuguke mu by’ubukungu, akaba umwarimu n’umutoza wa Yoga ndetse akaba ari n’umwe mu bagize Inama z’Ubutegetsi mu bigo bitandukanye.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu masomo arebana n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi (Switzerland).

Minisiteri yakuweho yavuzweho byinshi nyuma yo gushyirwaho, aho impuguke mu by’ubukungu zishimiye ko kujyaho kwayo byashoboraga gutanga umusanzu ukomeye mu kugabanya igihombo gituruka ku ishoramari rya Leta ndetse no gutanga icyizere kuri iryo shoramari kugira ngo rirusheho gutanga umusaruro.

Kuba Munyeshuli yahawe inshingano z’iyo Minisiteri, bisobanuye ko yahawe gukurikirana ahari amahirwe Leta y’u Rwanda yashoramo imari, kugenzura imikorere y’ishoramari Leta isanzwe ikora mu bigo bitandukanye no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwegurira abikorera rimwe mu ishoramari rya Leta aho bishoboka kandi biri ngombwa.

Inkuru bijyanye:

Impinduka muri Guverinoma

Maj Gen Albert Murasira muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Byinshi ku mpinduka muri Guverinoma)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka