Kwishyura neza inguzanyo byatumye BK Group yunguka arenga Miliyari 36 Frw

Ibigo bigize BK Group byishimira imikorere myiza yabyo, hamwe n’abakiriya bagize uruhare mu kuzamuka kw’inyungu mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023, yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na miliyoni 900Frw.

Icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali
Icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali

Ibi bigo ni Banki ya Kigali itanga serivisi z’imari, BK Insurance itanga ubwishingizi, BK Capital ishinzwe kugurisha imigabane ndetse na BK TechHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Inyungu BK Group yabonye mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2023 nyuma yo gusora, yiyongereyeho miliyari umunani na miliyoni 600Frw ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize wa 2022, aho bari bungutse miliyari 28 na miliyoni 300Frw.

Abayobozi b’ibigo bigize BK Group barimo Beata Habyarimana ubiyobora byose na Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali, barishimira imikoreshereze myiza y’amafaranga acungwa n’ibi bigo, ndetse n’abakiriya cyane cyane abafashe inguzanyo barimo kwishyura neza badakererewe.

Dr Karusisi yagize ati "Ibigo byose byakomeje kunguka bitewe ahanini n’uko ubukererwe mu kwishyura inguzanyo bugenda bugabanuka(ubu bugera kuri 2.3%), abakiriya barishyura neza ikaba ari yo mpamvu yo kunguka."

Dr Karusisi akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye bunguka ari imikoreshereze myiza y’amafaranga akenerwa mu mirimo ya buri munsi yagiye agabanuka, kuko ibyinshi mu bikorwa byifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana, avuga ko inyungu babona ihesha abakiriya gukomeza kubona igishoro no guteza imbere imishinga minini y’iterambere.

Mu byo BK Group irimo gushoramo imari muri iki gihe harimo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse(SMEs) hamwe n’ibitanga bikanatunganya umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga no kubigezayo hifashishijwe indege z’u Rwanda (RwandAir).

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana

Habyarimana yakomeje asobanura ko ibiganiro baherutse kugirana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame byari bigamije kureba uko bashyigikira imishinga minini irimo iyubakwa ry’Ikibuga cy’indege cya Bugesera na Sitade Amahoro.

BK Group yanagaragaje inyungu y’igihembwe cya kabiri(kuva muri Mata kugera muri Kamena 2023), yageze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 19Frw (irengaho 31.6% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2022).

Imari shingiro ya BK Group mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 na yo yageze kuri miliyari 1,906 na miliyoni 500Frw, ikaba yariyongereyeho 16.1% ugereranyije n’igice cya mbere cy’umwaka wa 2022.

Inguzanyo yatanzwe mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023 iragera kuri miliyari 1,155 na miliyoni 700Frw, mu gihe amafaranga abakiriya bari babikije yageze kuri miliyari 1,173 na miliyoni 900Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka