Kwihambira kuri gakondo ngo bituma umujyi wa Ngoma udatera imbere

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aratangaza ko kuba umujyi wa Ngoma uri mu mijyi ikiri inyuma mu majyambere biterwa nuko abayituye bakiziritswe n’imyumvire ya kera ndetse bakaba bataritabira gukoresha inguzanyo z’ibigo by’imari ku buryo bushimishije.

Ibi umuyobopzi w’akarere yabitangaje tariki 31/10/2012 ubwo yafunguraga inama yihuriro ryitwa “Access to Finance Forum” mu karere ka Ngoma.

Mu ijambo rye yavuze ko Abanyengoma bakiziritse ku myumvire ya kera (gakondo) aho batitabira kwaka inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse abandi bagatinya gukoresha inguzanyo.

Yagize ati “Kuba Ngoma idatera imbere si uko turi abakene cyangwa se abaswa ahubwo twihambiriye kuri gakondo tunanirwa kuyikondorana n’ibyayo. Biradusaba gufasha abaturage bacu kugirango tubagire inama.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko afite inzozi zuko mu myaka ibiri Ngoma izaba ifite inganda nyinshi ziciriritse.Yongeraho ko ashaka ko mu myaka ibiri azaba abona akawunga Abanyangoma barya kawunga yakorewe i Ngoma, shokora zakorewe i Ngoma n’ibindi.

Umujyi wa Ngoma ubu ubarizwamo etaje ebyiri gusa.
Umujyi wa Ngoma ubu ubarizwamo etaje ebyiri gusa.

Kugira ngo ibi byose bigerweho ngo birasaba ko abanyamuryango ba “Access to Finance Forum” babigiramo uruhare bigisha abaturage bagahindura pagi maze igihu cyikeyuka bakajya mu ruhando n’abandi.

Ku ruhande rw’abari bateraniye muri iyi nama bavuze ko nubwo bikigaragara ko ubwitabire mu gufata inguzanyo no kuzikoresha mu mabanki bakiri bake, ngo umubare uragenda wiyongera.

Umwe mu bayobozi b’umurenge SACCO yo mu karere ka Ngoma yagize ati “Biragaragara ko abanyamuryango bacu bagenda bitabira gufata inguzanyo no kuzikoresha bityo ukabona ko bizagera aheza.”

Forum Access to Finance iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, ikaba igizwe n’abahagarariye igigo by’imari n’amabanki mu karere ka Ngoma.

Iyi nama yari yatumiwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe mubareke bahejejwe inyuma namarozi, ahubwo iyo technology yabo bazayitransforme muri modern times izo ndege zabo zijye zisiganwan na helcopters za RDF

Gisaka yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Mwaamutse!
Ni byiza kuvugurura ndetse no kubaka ibishya!
ariko njye mbona ko gukuraho no gusenya byose ngo ni uko ari ibya kera, nabyo atari byiza kuko mu gihe kizaza abadukomokaho ntibazabasha kubona ibintu byo mu bih byacu, byo mu Rwanda rwa Kera!
Uyu mugi wa Huye (ancien Butare) niba ukirimo inyubako nyinsshi za kera hari hakwiye kurebwa uburyo zimwe zabungwabungwa nazo zikaba ndangamurage!
Mu bindi bihugu iyo ugaheze uhasanga n’inyubako zo mu myaka ya kera cyane...ese muzi ko n’inkuta z’inzu y’ababyeyi ba Bikira Maria zihari?! zabashije kubungwabungwa ku buryo aho ziri I Loretto mu Butaliyani zisurwa n’abantu benshi! Naho twe ntibyoroshye no kumenya amateka yacu neza!
Bazabyigeho!

Njyewe yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka