Kayonza: Hagiye gutangizwa uruganda rukora impapuro mu bivovo by’insina

Mu karere ka Kayonza hagiye gutangizwa uruganda ruzajya rukora impapuro mu bivovo by’insina. Iyo nyigo yakozwe n’abasore babiri bize mu gihugu cy’u Buhinde, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Gakuba Damascene ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Kayonza abivuga.

Urwo ruganda ruzajya rutunganya ibivovo by’insina rubikoremo impapuro zo kwandikaho zisanzwe, rukazanakora n’impapuro zizajya zikorwamo ibikarito n’impapuro zifashishwa mu guhahiramo ibintu bitaremereye (Envelopes).

Urwo ruganda ruzuzura rutwaye akayabo ka miriyoni zisaga 674, biteganyijwe ko ruzuzura mu mezi ane ari imbere. runazagira uruhare mu guteza imbere abaye intara y’Iburasirazuba, kuko ibivovo by’insina bizajya bibaha amafaranga kandi ubundi byarapfaga ubusa, nk’uko abakoze inyigo y’urwo ruganda babivuga.

Abo basore bagize icyo gitekerezo babigendeye ku byo babonye mu Buhinde, aho hari inganda zikora impapuro mu bivovo by’insina, bagira igitekerezo cyo gutangiza uruganda nk’urwo mu Rwanda.

Abifuza kugura imigabane muri urwo ruganda nabo bashobora kuyigura, kuko imigabane 40 ku ijana yahise ishyirwa ku isoko.

Uruganda rukora impapuro mu bivovo by’insina ruzaba rubaye uruganda rwa kabiri rukomeye ruzaba rwubatswe mu karere ka Kayonza nyuma y’uruganda rwa Mount Meru Soyco, ruzajya rutunganya Soya n’ibihwagari rukabibyaza amavuta na rwo ruzuzura mu 2013.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi project ni nziza ariko impungengenge ni uko igiye gukoresha imivovo yari ikenewe n’insina nk’ifumbire. aho ntiyaba igiye guca urutoki rw’i burasirazuba kandi ari hamwe mu bice igihugucyose cyacungiragaho mukurwanya inzara?

Not applicable yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka