Karongi: Minicom yafashije urubyiruko kwihangira umurimo

Minisiteri y’Ubucuruzi ibinyujije mu mushinga wayo PPMER II ku bufatanye na banki ya Sacco Rubengera, kuri uyu wa 29 Mata 2014 bafashije urubyiruko rwo mu Murenge wa Rubengera kwihangira umurimo babaha ibikoresho by’imyuga yo kudoda no kogosha bifite agaciro k’amafaranga 870,000.

Muri urwo rubyiruko harimo icumi bafashe imashini zidoda na batandatu bafashe imashini zogosha. Mukankotanyi Grace wahawe imashini idoda avuga ko imashini idoda yahawe izamufashe kwiteza imbere.

Uyu mukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka makumyabiri yagize ati “ Ubundi nari nsanzwe nikorera ubucuruzi buciriritse ariko ubu ngiye gutangira gukoresha iyi mashini ku buryo bizamfasha kwishingira atoliye!”

Mukamashyaka Evelyne, umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka cumi n’umunani wahawe imashini yo kogosha na we avuga ko yumva nta pfunwe atewe no kuba agiye kogosha kandi ari umwuga ku busanzwe w’abagabo. Yagize ati “Ngiye kuba ndebye ukuntu mba nyishakisha amafaranga ndi murugo mu gihe ngitegereje kubona aho gukorera.”

Ibi bikoresho urubyiruko rwahawe bigizwe n’igice kimwe cy’impano yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi ikindi kikaba inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’umwaka bahawe na Banki y’Umurenge Sacco Rubengera.

Umucungamutungo w'umurenge Sacco Rubengera, Rwiyereka Luc, ashyikiriza imashini idoda umwe mu bahawe ibikoresho by'imyuga.
Umucungamutungo w’umurenge Sacco Rubengera, Rwiyereka Luc, ashyikiriza imashini idoda umwe mu bahawe ibikoresho by’imyuga.

Rwiyereka Luc, Umucungamutungo w’Umurenge Sacco Rubengera ari na we wagejeje kuri urwo rubyiruko, avuga ko bafite icyizere ko ibyo bikoresho ababihawe bazabikoresha neza kandi bakishyura banki uko bikwiye kuko ngo PPMER yabahuguye mu gihe gihagije.

Yagize ati “Ibikoresho bahawe ni na byo ngwate. Bazi neza rero ko batabikoresheje icyo babiherewe twabibambura.”

Uyu mucungamutungo w’Umurenge Sacco Rubengera avuga ko ikindi kibaha icyizere ko batazananirwa kwishyura ari uko amafaranga bagomba kwishyura buri kwezi ari make cyane.

Mu mashini bahawe, izogosha zigiye zigira agaciro k’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000 Rwf) imwe imwe naho izidoda buri imwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Rwf).

Bivuze ko buri kwezi uwahawe imashini yogosha yajya yishyura abarirwa munsi y’ibihumbi bibiri (2,000 Rwf) naho uwahawe iyogosha akaba yakwishyura abarirwa mu bihumbi bihumbi bitatu (3,000Rwf) kuko bagomba kwishyura 50 % y’igiciro cy’imashini bongeyeho inyungu y’amafaranga icumi na rimwe kw’ijana (11%).

Mu masezerano y’ubufatanye banki y’Umurenge Sacco Rubengera ifitanye na Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM) harimo ko iyi banki izakurikirana uburyo uru rubyiruko rukoresha ibi bikoresho kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka