Karongi: Ikibanza cy’ahahoze Guest House cyabuze umuguzi

Hashize imyaka isaga itanu ikibanza cy’ahahoze Guest House gishyizwe ku isoko kugira ngo abashoramari mu by’ubukeraruhendo bahashyire hotel yo mu rwego rwo hejuru, ariko kugeza n’ubu nta mukiriya uraboneka ngo atangire ahubake.

Usibye kuba Guest House yari imwe mu mahoteli make meza yabonekaga ku Kibuye (Karongi), mbere na nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994, yari iri n’ahantu heza hafite umusenyi wo ku mazi mwiza bigatuma abakerarugendo bahakunda.

Hashize imyaka hafi itanu iyo hoteli isenywe, ikibanza cyayo gishyirwa ku isoko na Leta kugira ngo bahegurire abikorera bahashyire hoteli y’inyenyeri enye, ariko kugeza n’ubu nta muntu urabasha kumvikana na Leta ku bijyanye n’uko aho hantu hagomba gukoreshwa.

Uko Guest House yari imeze mu mwaka wa 2000.
Uko Guest House yari imeze mu mwaka wa 2000.

Kabahizi Célestin, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba aho Guest House yabarizwaga avuga ko abari barahasabye Leta ngo baze kuhubaka, aheruka baza kuhareba ariko ntibongeye kubaca iryera.

Kuba Guest House imaze imyaka isaga itanu isenywe ntihagire n’ikiyisimbura, byababaje Abanyakibuye cyane. Dore uko umwe mu bo twaganiriye utwara abantu kuri moto abivuga: “Guest House igihari twabonaga abakiriya batega moto ari abaje kuhatemberera, abakozi baho ndetse n’abakerarugendo”.

Undi nawe utarashatse kwivuga izina nasanze yagiye kuhogera, dore ko bitabujijwe, avuga ko nta handi ashobora kogera kuko kuri Guest House ngo ni ho hari amazi y’urubogobogo, nubwo nta musenyi wo ku nkombe ukiharangwa.

Amatongo ya Guest House muri uyu mwaka wa 2013.
Amatongo ya Guest House muri uyu mwaka wa 2013.

Hari abavuga ko waba waribwe, ariko nanone wareba ugasanga imyaka itanu ari myinshi ku buryo n’iyo uza kuba ugihari wari kuba wararengewe n’ibyatsi nk’uko bimeze ubu.

Ku kibazo cy’uko Guest House yasenywe ariko kugeza ubu hakaha hataraboneka ikiyisimbura, Guverineri w’Intara Kabahizi aragira ati: “iki ni ikibazo kitareba Leta, kuko si yo izahubaka, kandi si n’Intara izahubaka ni yo mpamvu rero twe tutakwiyemeza ibyo tutazakora”.

Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Karongi, Ir Hanyurwimana Jean Damascene, avuga ko ikibanza cy’ahahoze Guest House ari umutungo bwite wa Leta, bityo akarere kakaba nta ruhare kagifiteho.

Ngo kugeza n’ubu haracyari ku isoko kuko umushoramari wa mbere bari bahahaye yinaniwe nyuma ye hakaza n’abandi batandukanye ariko ntihagire n’umwe ugire icyemezo afata.

Hanyurwimana ati: “ikibazo kiri mu rwego rw’uburyo bwo kuhatunganya (amenagement)”.

Ahahoze umusenyi hameze ibyatsi, ariko abakundaga kuhogera banze kuhareka.
Ahahoze umusenyi hameze ibyatsi, ariko abakundaga kuhogera banze kuhareka.

Icyo kibanza kigomba kuzubakwamo hoteli y’inyenyeri enye gihera aho Guest House yari yubatse kikagera ku mazu yahoze acumbikiye ibiro by’Intara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi.

Hagati aho, tariki 01-06-2013 Ibiro by’Intara y’Uburengerazuba byimukiye mu nzu nshya y’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) iri ku muhanda ugana ku mushinga wa Kivu Watt.

Iyo nzu kandi ni nayo icumbikiye ibiro bya Polisi mu Ntara, ishami rya RAB, na Banki y’Ubucuruzi (BCR).

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka