Kamonyi: Ngo hari ubutunzi kamere bwafasha abashoramari kwiteza imbere

Ahantu nyaburanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere bigaragara muri Kamonyi, ni bimwe mu byagaragajwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri RALGA yokereye abayobozi mu nzego zitandukanye byabafasha gukurura bikorwa by’iishoramari no guharanira kwigira.

Ku munsi wa mbere w’inama tariki 22/05/2014, Murasi Innocente umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), atangaza ko mu karere hakwiye igenamigambi rinoze bityo buri muturage akagira ibitekerezo byimbitse mu gushaka icyamuteza imbere.

Abitabiriye inama beretswe ko mu karere ka Kamonyi hari amahirwe ku bashoramari.
Abitabiriye inama beretswe ko mu karere ka Kamonyi hari amahirwe ku bashoramari.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abikorera bafite uruhare rukomeye cyane mu iterambere akaba ariyo mpamvu uru rwego rugomba gukomeza kwitabwaho by’umwihariko.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, nawe yemeza ko akarere gafite ibintu byinshi byakorohereza abashoramari kuhakorera.

Aragira ati “dufite ibintu byinshi byashorwamo imari hakenewe ko hashyirwamo imbaraga, abashoramari bakagura ibikorwa byabo kandi bakarushaho kugendana n’igihe”.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques.

Akomeza avuga ko igihe kigeze ngo buri Munyarwanda aharanire iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange; adategereje inkunga yaturuka ku bandi. Aragaruka k’umuco wo kwigira ugomba kuba indangagaciro mu mikorere ya buri munsi.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda, mu kiganiro yatanze yashimangiye ko kwigira Abanyarwanda ubwabo aribo bagomba kubigiramo uruhare buri wese agaharanira gushaka icyamuteza imbere kandi mu buryo burambye.

Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (iburyo).
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (iburyo).

Hagarutswe kandi no ku ndangagaciro yo kubahiriza igihe, kuko hari aho abantu bata umwanya mu bikorwa bitabateza imbere, bikaba bikwiye ko abantu batozwa kugira gahunda ishingiye ku igenamigambi mu bikorwa abakora.

Ku ruhare rw’ubuyobozi, umuyobozi w’akarere avuga ko kumenyekanisha ubukungu kamere akarere gafite, kandi ngo ntibazahwema guha ikaze umushoramari wese uzaza kuhakorera.

Murasi Innocente, umuyobozi mu Ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali (RALGA), yasabye akarere kugira igenamigambi rinoze.
Murasi Innocente, umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yasabye akarere kugira igenamigambi rinoze.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka