Inyungu ya miliyari 10.8 iraha BK icyizere cyo kuba ikigo cyunguka kurusha ibindi mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 10.8 yabonye mu mezi icyenda y’uyu mwaka, itanga icyizere kuri iyo banki ko ngo mu gihe gito izaba yabaye ikigo cya mbere mu Rwanda cyunguka kurusha ibindi.

Dr James Gatera, umuyobozi mukuru wa BK yatangaje ko badashidikanya ko mu gihe cya vuba, nko mu mwaka utaha BK izaba ari ikigo cya mbere atari mu bigo by’imari gusa mu Rwanda cyunguka kurusha ibindi.

Abayobozi ba BK mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi ba BK mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yijeje abayiguzemo imigabane ko inyungu yabonetse ari iyabo, kandi ko kuba umunyamigabane cyangwa umukiriya wayo bihesha igihugu kuzamura ikigero cy’imisoro yinjira mu ngengo y’imari.
Yongeyeho ko bifuza kugabanya ubukene n’ubushomeri, kuko ngo uko banki yaguka ari ko ifungura amashami menshi mu gihugu, bigatuma abenshi babona imirimo.

Dr. Gatera yavuze ko ikigenderewe cyane atari iyo nyungu banki yabonye gusa, ahubwo ko ari ugukomatanyiriza hamwe agaciro kahawe abafatanyabikorwa, inguzanyo zitangwa ku bakiriya bayo, kugirango abantu batangize cyangwa baagure ibikorwa by’ubucuruzi.

Imbonerahamwe igaragaza uburyo BK yungutse mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka wa 2013.
Imbonerahamwe igaragaza uburyo BK yungutse mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2013.

Ati “Muri uko gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, nibwo havuka imirimo ku basanzwe ari abashomeri, ndetse n’igihugu kizamuka mu bukungu n’imibereho myiza; aho izi nyungu zizatuma tuzamura ireme ry’uburezi n’iry’ubuzima.”

BK ivuga ko yatanze miliyari 1,036 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka, nk’inguzanyo yo kunganira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs).

Uburyo bwakoreshejwe na BK mu kubona inyungu, ngo ni ukureshya abakiriya benshi bashoboka, gukorana umurava n’umuhate aho ngo abakozi ba BK badakora bategereje ko amasaha arangira, hamwe no kwihatira gushyira mu bikorwa ingamba ziba zateganyijwe, nk’uko Umuyobozi wa BK abisobanura.

Mu mezi icyenda y’uyu mwaka wa 2013(kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri), BK ivuga ko yinjije miliyari 39.3 z’amafaranga y’u Rwanda, ikoreshamo 19.4, inyungu mbere yo gusora ibarirwa muri miliyari 19.9; hanyuma nyuma yo gusora ngo ikaba yariboneye inyungu yayo bwite igera kuri miliyari 10.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ku itariki ya 30 Nzeri uyu mwaka, BK ngo yabaraga miliyari 392.7 RwF z’umutungo wose ibitse, muri wo ngo ikaba yaratanze miliyari 195.3 z’inguzanyo, abakiriya b’iyo banki bakaba barayibikijemo miliyari 243.2, ayo yagombaga abantu bose(imyenda ifite n’ayo abayigana bayibitsemo) ngo yageraga kuri miliyari 324.1, ndetse na miliyari 68.6 z’abanyamigabane.

Imari n’ikoranabuhanga BK ifite ngo biyihesha kuba banki nini ya mbere y’ubucuruzi mu Rwanda, kubera gukoresha ikoranabunga ry’amakarita ya Visa, kubitsa, kubikuza no kwishyura hakoreshejwe telefone zigendanwa(mVisa), ikoreshwa rya ATM, abacuruzi bakorana na BK(Agents), ndetse n’amashami ngo akomeje kongerwa mu gihugu (akaba ageze kuri 65).

BK ivuga ko yamaze no gutekereza gukorera hanze y’u Rwanda mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba(EAC) ihereye mu gihugu cya Kenya, aho ngo imaze gufungura ibiro hagamijwe guhita itangizayo ishami, ndetse na nyuma yaho ngo ikazahita itangira gukorera mu gihugu cya Uganda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka