Imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika yimuriwe mu ntangiriro za 2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika, riri ku mupaka wa Cyanika muri ako karere, izatangirana n’umwaka wa 2014 aho gutangira mu mpera z’umwaka wa 2013 nk’uko byari byarateganyijwe.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2013 ubwo inzego zitandukanye za Leta ndetse na bamwe mu bikorera basuraga umupaka wa Cyanika mu rwego rwo kureba ubutaka buzubakwaho iryo soko bari bemerenyije ko imirimo yo kuryububaka izatangira mu mpera z’Ugushyingo 2013.

Zaraduheye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, yatangarije Kigali Today ko bazatangira kuryubaka muri Mutarama 2014. Ngo bari bagishaka ubutaka bwo kubakaho iryo soko ndetse no kubarura imitungo y’abantu bagomba kwimurwa.

Agira ati “(kubaka) Turatangirana n’ukwezi kwa mbere (2014). Hamaze kuboneka ubutaka buzubakwaho iryo soko, habaho kubarura imitungo y’abantu bagomba kwimurwa, amafaranga yarabonetse kuburyo mu kwezi kwa mbere batangira kwishyurwa, bagahita banatangira kubaka.”

Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.
Igishushanyo mbonera kigaragaza isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka wa Cyanika.

Akomeza avuga ko ikuguzi cy’imitungo y’abo baturage bazimurwa bazagihabwa mu mafaranga ubundi abafite amasambu bage kuyaturamo, abatayafite nabo bayagure bityo bubakemo babe ariho bimukira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwashyize mu mihigo iryo soko kuburyo hagati mu mwaka wa 2014 ibikorwa byo kuryubaka bizaba bigeze ku kigero cya 30%.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’iryo soko kerekanaga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubika mo ibicuruzwa (stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Icyo gihe abikorera bo mu karere ka Burera basabwaga kugira uruhare mu kuzubaka iryo soko bafatamo imigabane.

Mu gihe cy’umwaka rizaba ryuzuye

Kampani yitwa “Nogushi Holdings” yo mu Rwanda ariko ifite ikicaro mu gihugu cy’Ubuyapani, yaje gusaba ko yashoramo imari.

Byaje kwemerwa bituma iyo kampani isubiramo n’umushinga maze irawagura ishyiramo “Parking” y’amakamyo, inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye bikorerwa ku mupaka, ndetse n’ibigega byo kubikamo ibintu bitandukanye.

Iyo kampani yahise ishoramo imari ingana na miliyoni enye z’amadorali: arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika n’ibindi birishamikiyeho bizubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri. Ngo nibatangira kubaka mu gihe cy’umwaka umwe ibikorwa byose byo kuryubaka byaba birangiye.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka