Ikigega cyo gutera inkunga Isoko rusange rya Afurika kiratangira mu mwaka utaha

Abayobozi b’inama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyo Gutera Inkunga Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA Adjustment Fund) yemeje igihe icyo kigega kigomba gutangira imirimo yacyo.

Abayobozi b'inama y'ubutegetsi bw'ikigega gishinzwe gutera inkunga isoko rusange rya Afurika
Abayobozi b’inama y’ubutegetsi bw’ikigega gishinzwe gutera inkunga isoko rusange rya Afurika

Tariki 10 Werurwe 2023 nibwo i Kigali hasinyiwe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro gikuru cy’ikigega cy’isoko rusange rya Afurika kiba mu Rwanda (AfCFTA).

Ni ikigega kije gikurikiye amasezerano yasinyiwe mu Rwanda muri Werurwe 2018 yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika, aho u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byayasinye ndetse bikanayemeza.

Amasezerano yasinywe akubiyemo inyandiko zitandukanye zirimo izireba ishoramari, kurengera ubuhanga cyangwa se ubuvumbuzi, izijyanye n’ihangana ku masoko hamwe n’izijyanye n’ubucuruzi muri rusange, byose bikazakurikirwa no kwiga ku bijyanye n’uburyo bizakorwa harimo gucuruza hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ubucuruzi bwita ku bagore n’urubyiruko, bikazabona gushyirwa mu bikorwa.

Ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 nibwo abagize inama y’ubutegetsi ya AfCFTA bahuriye i Kigali mu Rwanda, mu nama yemerejwemo igihe nyacyo imikorere yacyo izatangirira, ibikorwa ndetse n’ibizajya bisabwa kugira ngo gitere inkunga ibihugu, ibigo, n’imishinga.

Bahuriye mu nama yemeje imikorere n'amahame ikigega gishinzwe gutera inkunga AfCFTA kigomba kugenderaho
Bahuriye mu nama yemeje imikorere n’amahame ikigega gishinzwe gutera inkunga AfCFTA kigomba kugenderaho

Isoko Rusange rya Afurika riteganya ko ibihugu bigomba gukuraho amahoro ya Gasutamo ku bicuruzwa bikorerwa muri Afurika bicururizwa mu bihugu byo kuri uyu Mugabane. Ni ibintu bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu ari na yo mpamvu hashyizweho ikigega cyo kubitera inkunga.

Ibihugu bishobora kwitabaza icyo kigega ariko ibigo by’ishoramari birimo za banki, bishobora kugishoramo amafaranga hanyuma kikajya kiguriza ba rwiyemezamirimo ku nyungu zidahenze.

Ikindi gice cy’iki kigega ni inguzanyo y’igihe kirekire, aho abashoramari bazajya banyuza amafaranga muri icyo kigega, noneho kigatanga inguzanyo ku mishinga yose.

Sebahizi Prudence ni Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa no gukurikirana gahunda za AfCFTA. Avuga ko kuba iki kigega gifite icyicaro gikuru mu Rwanda ari inyungu ku Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Iki kigega gifite umwihariko, igihugu gishobora gukuramo amafaranga, ariko n’abashoramari bashobora gukuramo amafaranga, umunsi cyatangiye, abashoramari baba abo mu Rwanda cyangwa ahandi, bazajya bakigana nk’uko bagana ibindi bigo bitera inkunga y’amafaranga. Ariko by’umwihariko, iki kigega gifite icyicaro mu Rwanda, ni ukuvuga ngo ya mafaranga yose y’abashoramari azajya anyura mu Rwanda, ayo mafaranga azajya anyura muri banki zo mu Rwanda.”

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigega Jean-Louis Ekra, yavuze ko kizatangira ibikorwa byacyo umwaka utaha.

Umuyobozi Mukuru w'inama y'Ubutegetsi y'ikigega gishinzwe gutera inkunga AfCFTA avuga ko imirimo yacyo izatangira mu gihembwe cya kabiri cya 2024
Umuyobozi Mukuru w’inama y’Ubutegetsi y’ikigega gishinzwe gutera inkunga AfCFTA avuga ko imirimo yacyo izatangira mu gihembwe cya kabiri cya 2024

Yagize ati “Impamvu Afreximbank [African Export-Import Bank] yateye inkunga iki kigega, ni ukugira ngo ibikorwa byacyo bitangire vuba. Ibyo twakoze uyu munsi rero ni ukwemeza inyandiko n’amategeko agenga iki kigega. Igihe cyo kuba twatangiye ibikorwa mu buryo bwuzuye ni mu gihembwe cya kabiri cya 2024.”

Isoko rusange rya Afurika rigizwe n’ibihugu 54, ariko ibigera 44 byonyine bikaba aribyo bimaze gusinya no kwemeza amasezerano y’ishyirwaho ryaryo, mu gihe byitezwe ko rizakura mu bukene bukabije abaturage bagera kuri miliyoni 30, rikazashorwamo miliyari 450 z’amadorali, azafasha abaturage kuzamura ibyo binjiza ku kigero cya 7% mu mwaka wa 2035.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka