Huye: Uruganda w’ibibiriti ruzashyira rwongere rukore

Hashize imyaka igera kuri itanu uruganda rwahoze rukora ibibiriti ruzwi ku izina rya SORWAL rufunzwe kubera kutabasha kwishyura imisoro rwasabwaga.

Ubwo komisiyo y’ubukungu y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yarusuraga ku itariki ya 3/2/2014, havuzwe ko hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo imirimo yo gutuma rwongera gukora yihutishwe.

Imbere mu ruganda rwa SORWAL habaye ibihuru.
Imbere mu ruganda rwa SORWAL habaye ibihuru.

Nyuma yo gutambagira uru ruganda rwarimo amazu akomeye, aho imodoka zanyweraga essence, ndetse n’amamashini amwe n’amwe hamwe n’imodoka byaguye ingese, ibi byose ubu bikaba byararenzweho n’ibyatsi ndetse n’ibihuru, Hon. Mukakarangwa Clothilde, visi perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, yavuze ko hari gushakwa uko iki kigo cyaseswa, kikaba cyakwegurirwa abandi bikorera.

Yagize ati “bitewe n’imisoro myinshi irenga miliyari enye uru ruganda rugezemo ubungubu, byashyizwe mu manza kugira ngo harebwe icyakorwa, wenda hakaba harebwa ibisigaye hanyuma uruganda rugaseswa, bityo rukabasha kuba rwakwegurirwa abandi.”

Abagize komisiyo y'ubukungu mu nteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, basuye urwari uruganda rw'ibibiriti mu karere ka Huye.
Abagize komisiyo y’ubukungu mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, basuye urwari uruganda rw’ibibiriti mu karere ka Huye.

Imirimo yo gushaka uko iki kigo cyegurirwa abandi ngo igeze kure kandi ngo hari icyizere ko bitazafata igihe kirekire nk’uko bivugwa na Matabaro Alexis, umukozi wa RDB mu gace gashinzwe kwegurira abikorera ibigo bya Leta.

Ati “dosiye yarangije gushyikirizwa umwanditsi mukuru muri RDB, agomba kunyura mu nzira zijyanye n’amategeko agenga ubucuruzi n’inganda. Mu by’ukuri bizafata igihe gikwiriye kandi ikibazo kizakemuka vuba.”

Uyu muryango wanyuragamo imodoka zizanye ibikoresho muri SORWAL.
Uyu muryango wanyuragamo imodoka zizanye ibikoresho muri SORWAL.

Icyakora, Matabaro ntasobanura neza ingano y’icyo gihe gikwiriye cyangwa gisigaye kugira ngo uru ruganda ruhabwe abandi ba rwiyemezamirimo bazabasha kurubyaza umusaruro ukwiye.

Hon. Mukakarangwa we avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo imirimo yo kurwegurira abandi bashobora kurubyaza umusaruro byihutishwe. Ikindi kizigwaho kandi kigakorerwa ubuvugizi ngo ni ikijyanye n’imyenda uru ruganda rubereyemo abarukoragamo.

Umwe mu bahoze bakora muri uru ruganda twaganiriye, yatubwiye ko rwakoreshaga abakozi bagera ku 125. Ngo uretse imiryango y’aba bakozi rwari rufitiye akamaro, n’abaruzaniraga ibiti byo gukoramo imyambi byari bibatunze.

Iyi modoka imaze imyaka ihagaze mu cyahoze ari uruganda rw'ibibiriti (SORWAL).
Iyi modoka imaze imyaka ihagaze mu cyahoze ari uruganda rw’ibibiriti (SORWAL).

Rwafunze imiryango haratekerezwaga ko uretse ibibiriti, rwazanakorerwamo uduti two kwihaganyuza tuzwi ku izina rya cure dent, bityo Abanyarwanda bakareka kuzajya batugura hanze ahubwo na bo bakatugurisha mu bihugu bidukikije.

Twakwibutsa kandi ko uru ruganda rwahoze ari urwa Leta, rukaza kwegurirwa rwiyemezamirimo DEBOPRO mu mwaka w’2000 ari na yo yaje gufungirwa ku itariki ya 3/2/2009.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ukuri aha hantu hakoreraga uru ruganda rwa SORWAR ku karubanda hatunganyijwe rukongera rugakora cg hagakorerwa ikindi kintu byaba ari byiza cyane kuko urebye ibihuru n’ibigunda bihari ubona bibabaje ari igihombo ku gihugu no ku bahatuye kuko hashobora no kuba indiri y’ibisambo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ni ukuri aha hantu hakoreraga uru ruganda rwa SORWAR ku karubanda hatunganyijwe rukongera rugakora cg hagakorerwa ikindi kintu byaba ari byiza cyane kuko urebye ibihuru n’ibigunda bihari ubona bibabaje ari igihombo ku gihugu no ku bahatuye kuko hashobora no kuba indiri y’ibisambo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka