Hari amabanki yarangaranye imishinga myiza yari yakozwe muri Hanga Umurimo

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba, aranenga amabanki yakiriye imishinga abaturage bari batekereje muri gahunda ya Hanga Umurimo, bakayibika mu tubati ntibayihe inguzanyo cyangwa ngo bayisubize ba nyirayo bazishakire undi muterankunga.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Hanga Umurimo mu cyiciro cya kabiri mu karere ka Rwamagana minisitiri Kanimba yatanganje ko Hanga umurimo ari gahunda nziza yatumye Abanyarwanda bahimba imishinga y’iterambere isanga 600.

Imishinga 216 yamaze kwemezwa n’amabanki anyuranye mu Rwanda ko ifitiye beneyo akamaro, ikakagirira n’igihugu cyose. Iyo mishinga ifite agaciro k’amafaranga miliyari 3 na miliyoni 539 n’ibihumbi 900 kandi ngo izaha akazi abantu 4982 mu hirya no hino mu Rwanda.

Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga mu gutekereza imishinga yunguka

Minisitiri Kanimba Francois yavuze ko uretse iriya mishinga 216 yamaze kwemezwa n’amabanki, hari n’indi isaga 154 yongeye kwigwaho neza kuko basanze hari amabanki amwe n’amwe yari yayakiriye ariko ntafate umwanya wo kuyisesengura neza, bakayibika mu tubati kandi nayo yavamo inyungu iramutse ihawe inguzanyo ba nyirayo bakeneye ngo bayishyire mu bikorwa.

Minisitiri Kanimba ati “Hari abakozi b’amabanki anyuranye mu Ntara y’Uburasirazuba barangaranye imishinga myiza ubu ikaba iri kugaragazwa uyu munsi kandi igihe nyacyo cyo kuyishyikiriza abayiha inguzanyo gisa n’icyarenze.”

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko abayobozi b’ayo mabanki bazaganirizwa, bakumvisha abakozi babo ko iyo mikorere idindiza iterambere ry’igihugu kandi na banki ubwazo zikabihomberamo kuko ba nyir’imishinga bari kuzahabwa inguzanyo bakazishyura banki bazihaye n’inyungu kandi nabo bungutse banatanze akazi.

Umuturage witabiriye Hanga Umurimo yerekana ibyo akura mu mpu z'amatungo. Hakizayezu ngo yahawe inguzanyo ya miliyoni 5, amaze amezi 4 yishyura kandi yahaye akazi abantu 4.
Umuturage witabiriye Hanga Umurimo yerekana ibyo akura mu mpu z’amatungo. Hakizayezu ngo yahawe inguzanyo ya miliyoni 5, amaze amezi 4 yishyura kandi yahaye akazi abantu 4.

Guverinoma ngo igiye gushishikariza abayobozi b’uturere kujya bakurikirana ko imishinga yatekererejwe mu turere bayobora yizweho neza kandi ikitabwaho mu mabanki kuko nibona inguzanyo igashyirwa mu bikorwa izagira uruhare mu iterambere ry’uturere.

Icyiciro cya kabiri cya Hanga Umurimo cyizahoraho ku buryo bukomeza, Abanyarwanda bazajye bayigeza ku bajyanama bagenwe na minisiteri y’Ubucuruzi igihe icyo ari cyo cyose babagire inama, kandi babafashe kuyigeza ku mabanki yayiha inguzanyo.

Muri gahunda ya Hanga Umurimo icyiciro cya mbere, habayeho igihe cyihariye cyo gutanga imishinga ikajya mu ipiganwa, ariko ubu ngo uzajya agira igitekerezo cy’umushinga mwiza azajya aba afite umujyanama ubishinzwe kandi ubihemberwa kuri buri Karere.

Abaturage bose barasabwa gukoresha abo bakozi kuko ari inshingano bahawe kandi babifitiye ubushobozi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MWIRIWE TURASABA KO AMAHIRWE AHARI YO KWITEZA IMBERE YAMAMAZWA KANDI IGASHYIRWA MUBIRWA KUKO IBITEKEREZO NI MISHINGA TUYIFITE MYINSHI 0727311330

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

yewe ibya hanga umurimo bikwiye gukurikiranirwa hafi, ngirango mu ntara y’amajyepfo ho ntibanayisomye. naherutse nabavugwaga gutsinda ubu bayobewe aho byanyuze....uwari agence de facilitation ntitumuzi, company ye ntituzi ibyo ikora, bene uwo yafasha umuntu wundi ate? icyakora baduteje igihombo tutazakira...hanga umurimo yabaye hombya umurimo...uduke nari mfite twarahashiriye...ingendo, gukoresha umushinga, kuzuza ibisabwa...abahuye n’ibyo nkanjye mwihangane nta kundi.

mukashema yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Turasaba minicom ko yajya ikurikirana amabanki yanze gutanga inguzanyo kumishinga yahize iyindi mumarushanwa ya hanga umurimo ,nanjye mbyambayeho nitwa IMFURAYABO Marie Grace ntuye mukarere ka Burera nakoze umushinga wubworozi bwamafi ya TILAPIYA utsinda amarushanwa uba uwa karindwi nywushyira muri BK ariko natunguwe no kubona ibaruwa impakanira inguzanyo kumpamvu zidasobanutse;bikaba byaranteje igihombo gikabije .Murakoze

IMFURAYABO Marie Grace yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka