Hanga Umurimo irateganya imishinga 1200 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari

Gahunda ya Hanga Umurimo irateganya gushyira mu bikorwa imishinga itari munsi ya 1200 mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, uzasozwa mu kwezi kwa gatandatu 2013, gusa ngo ibi birasaba ubufatanye bwa buri wese urebwa n’iyi gahunda.

Ubwo hasozwaga ikiciro cya mbere cya gahunda ya Hanga Umurimo, ndetse no gutangiza ikiciro cya kabiri kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Francois Kanimba, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko intara y’Amajyaruguru yitwaye neza mu guteza imbere Hanga Umurimo.

Yagize ati: “Iyi ntara y’amajyaruguru, ni intara ishyize imbere ibintu bijyane no kuganira hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye, uburyo abaturage bagera kuri serivisi zitangwa n’ibigo by’imari, ibyo bita access to finance forum. Hano zirakora kandi ubona ko ziri gutanga umusaruro mwiza”.

Imbogamizi nyamukuru yabonetse muri iyi gahunda, ngo ni imikoranire y’amabanki n’ibigo by’ubucuruzi, aho usanga amabanki atiteguye gukorana n’abashoramari bagitangira. Gusa ngo ikigega BDF gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciritse kizagura inshingano kikajya kireba uburyo cyajya kinafasha abantu nk’abo.

Minisitiri w'ubucuruzi, guverineri w'Amajyaruguru na guverineri wa banki nkuru y'Igihugu.
Minisitiri w’ubucuruzi, guverineri w’Amajyaruguru na guverineri wa banki nkuru y’Igihugu.

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abaturage bagomba kumenya ko tutazamuka mu bukungu tutihangiye imirimo, maze tukegera amabanki agatanga inguzango.

Agira ati: “Nta muntu ushobora gutera imbere adakoresheje inguzanyo, ntabwo dushobora kuzamuka mu bukungu tutihangiye imirimo. Abantu nibumve ko guhanga umurimo ari ugukemura ibibazo.”

Umwaka umwe gahunda ya Hanga Umurimo imaze, ngo wari umwaka w’igerageza, none hatangiye gahunda yaguye, aho bageragezaga kureba ibyo bagomba kwitwararika kugirango bashyireho gahunda ku rwego rw’igihugu.

Kuva kuri kuri uyu wa kane tariki 29/11 kugeza tariki 06/12/2012, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, izaba iri kuzenguruka mu gihugu hose, mu gikorwa cyo gukangurira abantu iyi gahunda, igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka