“Guhanga udushya bizatuma imirimo yiyongera ku batayifite” - Minisitiri Kanimba

Mu karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro uruganda Star Leater Products Company Ltd. rukora inkweto mu ruhu. Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kabarore, rwafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.

Afungura uru ruganda, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, yavuze ko guhanga udushya nk’ibyakozwe muri uru ruganda mu rubyiruko bizaha akazi Abanyarwanda benshi.

Minisitiri Kanimba afungura ku mugaragaro uruganda rw'inkweto rwa Gatsibo.
Minisitiri Kanimba afungura ku mugaragaro uruganda rw’inkweto rwa Gatsibo.

Yagize ati “Ntibyari bikwiye ko abantu birirwa bajya gusaba akazi kandi bafite ibitekerezo byo kuba barema imirimo ibyara inyungu. Urubyiruko rwari rukwiye kumva ko igihe kigeze rugakura amaboko mu mufuka bagashaka icyabateza imbere n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera.”

Kanimba yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi ku bakiri bato yo guhanga udushya, kandi ko ibi bizatuma imirimo yiyongera ku batari bayifite.

Imashini ziracyari nkeya kugira ngo haboneke umusaruro uhagije.
Imashini ziracyari nkeya kugira ngo haboneke umusaruro uhagije.

Yatangaje ko hagikenewe inganda zitunganya impu, kugira ngo amafaranga uru ruganda rwoherezaga hanze mu kurangura impu ajye asigara mu gihugu, bityo impu bifashisha babashe kuzibona ku giciro cyo hasi.

Kugira ibi bibashe kugerwaho, Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ngo igiye kuvugana n’abashoramali n’abikorera, kugira ngo barebere hamwe ko hatangizwa izo nganda mu gihe cya vuba.

Aho ruganda rukorera harangwa n'iki cyapa.
Aho ruganda rukorera harangwa n’iki cyapa.

Kuva uru ruganda rwa Star Leather Prodacts Company Ltd rwatangira, rumaze kugera kuri byinshi bishimishije, gusa ngo haracyari imbogamizi bagihura nazo mu kazi kabo ka buri munsi zirimo kuba abakozi bagikeneye amahugurwa ahagije n’imashini zikiri nkeya, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’uru ruganda Kamana Jean Marie.

Star Leather Products Company Ltd kugeza ubu rufite abakozi 10. rufite ububasha bwo gukora inkweto imiguru 10 ku munsi ariko hari intumbero y’uko nirumara kubona ibikoresho bihagije ruzajya rukora inkweto imiguru 60 ku munsi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka