Gisagara: Uruganda rutunganya umutobe w’ibitoki rwadindijwe na Coronavirus

Ubuyobozi bw’uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa mu bitoki (GABI), buvuga ko iyo hatabaho Coronavirus, ukwezi kwa Mata 2020 kwari kurangira baratangiye gutunganya n’umutobe w’ibitoki.

Imashini zitunganya umutobe na zo zizaba zikoze ku buryo zimwe zihereza izindi nk'uko bikorwa aha hatunganyirizwa urwagwa
Imashini zitunganya umutobe na zo zizaba zikoze ku buryo zimwe zihereza izindi nk’uko bikorwa aha hatunganyirizwa urwagwa

Célestin Munyampundu, umuyobozi w’uruganda Gabi, avuga ko imirimo yo kubaka ahatunganyirizwa umutobe yarangiye, ko igisigaye ari uko icyorezo cya koronavirusi kirangira bakabasha gusiga amarangi mu nyubako nshya ndetse bagashyira mu mwanya imashini zizifashishwa kuko bamaze kuzigura.

Agira ati “Ubundi twateganyaga ko ukwezi kwa kane gushira tuzaba twatangiye. Ariko kubera ko Coronavirus yahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe harimo n’iby’ubwubatsi, ibikoresho by’ubwubatsi ubu ntaho wabibona kuko amaduka yabyo afunze. Ubu dusa n’aho twahagaze ariko inyubako n’imashini birahari.”

Imashini yenga ibitoki yari isanzwe ikora amasaha makeya, ku buryo yakwifashishwa no mu kwenga umutobe
Imashini yenga ibitoki yari isanzwe ikora amasaha makeya, ku buryo yakwifashishwa no mu kwenga umutobe

Uyu muyobozi anavuga ko umunsi batangiye gukora umutobe w’ibitoki, bakanawubonera abakiriya nk’uko babyiteze, bazongera umubare wa toni z’ibitoki bakiraga bikaba byakwikuba kabiri.

Ati “Twajyaga dukoresha toni 900 ku kwezi, kandi duteganya kuzazikuba kabiri. Dutekereza ko n’isoko ry’umutobe rishobora kuba ari rinini kuko abirirwa batubaza ngo umutobe ugeze hehe bamaze kuba benshi. Byumvikane ko nidutangira n’isoko rizaba ribonetse ku muhinzi w’urutoki.”

Abahinzi b’urutoki bakorana na GABI na bo bavuga ko umunsi uru ruganda rwatangiye gukora n’umutobe bizabagirira akamaro cyane, kuko ngo hari igihe bahagemura ibitoki basanga ibiri ku ruganda ari byinshi ntibabyakire.

Moïse Ntirushwamaboko ati “Ibyo bakora nibyiyongera, ingano y’ibitoki iziyongera, n’abaturage babone aho bashora ibitoki.”

Vénantie Mukamana ati “Hari igihe usanga hano hari ibitoki byinshi, akayira ko gutambukamo kangana n’ikirenge. Batangiye gutunganya umutobe bakenera ibitoki byinshi, isoko rikaguka.”

Baramutse batangiye kwenga umutobe, ingano y'ibitoki bakira yakwikuba hafi kabiri
Baramutse batangiye kwenga umutobe, ingano y’ibitoki bakira yakwikuba hafi kabiri

Mukamana akunze kugurisha ku ruganda ibitoki yiyejereje n’ibyo arangura. Uko agemuye azana toni, kandi ngo umutobe utangiye gukorwa hakagemurwa ibitoki byinshi, yabasha kugemura byibura kabiri mu kwezi.

Ati “Ibitoki nazanye ndabikuramo nk’ibihumbi 60. Iyo ngurishije ibitoki by’ibihumbi 120 mba mfitemo inyungu y’ibihumbi 30. Uruganda rw’umutobe rutangiye nkabasha kugemura byibura kabiri ku kwezi byamfasha cyane, kuko kugemura ibitoki ni byo bintunze.”

Igitekerezo cyo kwenga umutobe w’ibitoki, uruganda GABI rwatangiye kugaragaza ko rugifite mu migambi nyuma y’uko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari yabwiye abanyagisagara bishimira ko bafite iwabo inganda zitunganya urwagwa rw’ibitoki, ko bari bakwiye kubanza gutekereza ku mutobe.

Hari ku itariki ya 23 Kanama 2018, ubwo yagendereraga Akarere ka Gisagara.

Yagize ati “Ariko njye mbere y’uko nagera ku rwagwa nabanza ku mutobe. Kuko urwo rwagwa n’ubundi ruva mu mutobe. Umutobe wabanje ugategurwa, bagaha abantu umutobe, hanyuma abategereje urwagwa bagategereza nyine bikabageraho! Ni ko bikwiriye kugenda!”

Icyo gihe Perezida Kagame yanavuze ko umutobe ari wo ufitiye umubiri akamaro kurusha urwagwa, anavuga ko bazareba ukuntu inganda z’ibitoki zareka gukomeza kwibanda ku nzoga zizana n’ibindi bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka