Gicumbi: Yatangiye umushinga wa miliyoni 10 y’inguzanyo none ubu ageze kuri miliyoni zisaga 100
Nyuma yo gutinyuka gukorana na Banki akaka inguzanyo ya miliyoni 10 zo gukora umushinga wo korora ingurube, Shirimpumu Jean Claude wo mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi ubworozi bwe bumaze kugera kuri miliyoni zisaga 100.
Shirimpumu ngo yatangiriye ku bworozi bw’inkoko z’amapondezi nyuma aza gutangira ubworozi bw’ingurube zo mu bwoko bwa Pietre na Landres. Ubworozi bwe yabutangiriye ku ngurube eshanu nyuma agenda yagura umubare kuburyo amaze kugeza ku ingurube zisaga 200.
Ubworozi bwa Shirimpumu bwarungutse cyane ngo kuko iyo agiye kugurisha ingurube ayigurisha ku biro, aho ikiro kimwe akigurisha amafaranga ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ingurube imwe yakuze neza iba ipima hagati y’ibiro 250 na 300 kandi akagurisha ingurube ihaka ku buryo n’uyimuguriye nawe agenda igahita imubyarira bityo akaba arungutse.
Ingurube yo mu bwoko bwa Landres ngo ibyara ibibwana bigera muri 14 bityo rero uyiguze iramwungukira kuko ngo yororoka vuba aho ibyara kabiri mu mwaka.
Ibiryo agaburira izi nguurbe ze ngo ntibihenze kandi ngo ntibigora kuko ngo burya ingurube irya uko wayitoje aho ize yazitoje kurya mu gitondo na nimugoroba.
Ati “nashishikariza abantu kwitabira ubu bworozi kuko ari bwiza kandi butarushya, abagira ubwoba bw’ibitunga ingurube bakwiye kubireka kuko uko wayimeneyereje kuyigaburira nibyo imenyera.”
Avuga ko ikenera kwitabwabo kuko ari ikiremwa nk’ibindi kandi ko iyo yitaweho aribwo igira umusaruro.
Umushinga w’ubworozi bwe umaze gumuteza imbere n’abaturage batuye muri ako gace kuko abaha akazi ko kwita kuri ayo matungo ye y’ingurube ibi bikaba byarafashije n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu by’amatungo kuza kuhimenyereza umwuga (stage).
Ubu bworozi kandi bwamufashije no guhita yitabira ubuhinzi aho ubu ari umuhinzi w’icyitegererezo mu karere ka Gicumbi aho arimo guhinga igihingwa k’ibigori by’umuhondo ngo atubure iyo mbuto bityo izabashe kugera ku bahinzi bose nk’uko bigarukwaho n’ushinzwe ubuhinzi mukarere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome.
Ati “Uyu mugabo Shirimpumu Jean Claude ni umuhinzi mworozi ubu dufite mu karere kacu ka Gicumbi kuko ubu adufasha muri byinshi bijyanye n’ubworozi ndetse n’ubuhinzi, aho ubu ari guhinga igihingwa cy’ibigori mu rwego rwo kudufasha gutubura imbuto yabyo”.
Abanyeshuri bari kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo baza kwimenyereza umwuga batangaza ko bahungukiye ubumenyi butandukanye ndetse bakaba baratangajwe no gusanga uyu mworozi afite aho ingurube ze zibwagurira yise materinite na nyuma yo kubwagura ikibwana bakagishyira mu gatanda gato bise beriso aho kitagerwaho n’imbeho n’umuyaga nk’uko bigarukwaho na Maniraguha Bosco.
Ubu bworozi bw’ingurube bumaze gusakara henshi mu karere ka Gicumbi kuko abaturage baza kumukuraho icyororo ndetse bamwe muri bo bakahakura imibereho myiza bayikuye ku mafaranga bahembwa mu kazi bahawe n’uwo mworozi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nshaka contact zuwo mu business man