Gakenke: Urubyiruko rwasabwe guharanira kwishyura ideni rwahawe

Urubyiruko 210 rwo mu Karere ka Gakenke rwahuguwe mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubudozi, ubwogoshi no gusudira rwahawe ibikoresho bizajya bibafasha mubyo bahuguwemo ariko runibutswa ko rugomba guharanira kwishyura iryo deni bahawe ngo rizagere no ku bandi.

Ibi bikoresho babihawe na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), kuri uyu wa 02 Nyakanga 2014, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubwishu hamwe n’umurenge Sacco, aho urubyiruko rusinyira kuzishura 50% y’ibikoresho bahawe mu gihe cy’umwaka, naho asigaye akaba inkunga ya MINICOM.

Uru rubyiruko rutoranywa n’abajyanama mu bijyanye n’ubucuruzi bakorera mu mirenge y’akarere ka Gakenke (PROBA: Proximity Business Advisor) aho bahera ku rubyiruko rwacikije amashuri yarwo hagati hamwe n’abandi batishoboye.

Urubyiruko rwaremewe rwafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi.
Urubyiruko rwaremewe rwafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ufite ubukungu n’iterambere mu nshingano ze, Madam Odette Uwitonze, yibukije urubyiruko rwaremewe ko rwazirikana ko inkunga bahawe ari kimwe cya kabiri cy’ibikoresho.

Ati “ikindi kimwe cya kabiri mukagomba kuzayishura muri za Sacco mukorana nazo kugirango namwe mugire uruhare rugaragara muri iyo mishinga yanyu mutangiye kandi mukanazirikana ko ayo mwishura ariyo tuzifashisha umwaka utaha kugirango turemere barumuna banyu basigaye batarabona imyuga binjiramo”.

Uwitonze akomeza abwira urubyiruko ko kugirango byose bizagerweho bibasaba ko imyuga yabo binjiyemo bayishiraho umutima, ukaba ariwo uba umurimo wabo w’ibanze baharira amasaha yabo menshi.

Urubyiruko kandi rwagiriwe inama yo kwitonda bakabanza bakamenya aho bagiye gukorera kuko inkoramirimo nyinshi zipfa bitewe n’aho banyirazo batoranyije gukorera nyuma bakazasanga nta soko ry’ibyo bagiye kuhakorera rihari.

Uretse kubanza kumenya aho bazakorera banasabwe guhaguruka bagakora ingendoshuri aho bafite icyo babarusha kugirango bamenye neza ibyo bagiye gukora ko bijyanye n’ibyifuzwa ku isoko kuburyo barushaho kunoza ibintu mu Karere kandi nabo bakabona icyo binjiza.

Umuyobozi w'akarere wungirije Madam Odette Uwitonze ashikiriza imashini yo kudoda Joseline Abihoyiki.
Umuyobozi w’akarere wungirije Madam Odette Uwitonze ashikiriza imashini yo kudoda Joseline Abihoyiki.

Umukozi wa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Karere ka Gakenke, Jean Claude Uwera, yasobanuye ko urubyiruko rwagaragaje ko rufite imbogamizi zo kuba bahugurwa igihe gito kuko amezi atatu adatuma babona ubumenyi buhambaye mu myuga baba bize kuburyo bajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni uko usanga hari urubyiruko rutitabira gahunda yo kwishura ayo baba bagenewe kwishura ugasanga bituma gahunda itarushaho kudenda neza nkuko biba byarateguwe.

Ferdinand Muragijimana wo mu Kagari ka Kagoma yize kubaza yasobanuye ko ibikoresho bahawe bagiye kubibyaza umusaruro babikoresha icyo bigomba gukora.

Joseline Abihoyiki nawe yemeza ko imashini yo kudoda yahawe agiye kuyibyaza umusaruro yiteza imbere kandi asaba na bagenzi be kugenda bagakoresha ibikoresho bahawe neza kugirango barusheho kwiteza imbere.

Urubyiruko 210 rwaremewe na Minicom n’urwaturutse mu Mirenge 14 muri 19 igize akarere ka Gakenke, 97 muri bo bakaba barahuguwe amezi atatu umwaka ushize mu gihe abasigaye bahuguwe amezi atandatu mu mwaka wa 2011 na 2012.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka